Karongi: Umugenzi yibwe amafaranga bituma abakarasi batabwa muri yombi

Inzego zishinzwe umutekano mu mujyi wa Karongi zataye muri yombi abakarasi ba agences zitwara abantu (Capital n’Impala), tariki 16/07/2013, nyuma y’uko umugenzi yibwe ama euro 500, n’ama dollars 400 yari amaze kuvunjisha mu manyarwanda.

Uyu mukwabu wabaye utunguranye, aho abapolisi baguye gitumo abo bita abakarasi bakora umurimo wo kureshya abagenzi bagira ngo bagane ku ma agences bakorera (Capital n’Impala) atwara abantu mu muhanda Karongi-Kigali.

Nubwo kugeza magingo aya nta mukarasi wari wemera ko yibye ayo mafaranga, police yafashe icyemezo cy’uko nta mukarasi ugomba kongera kugaragara kuri ayo ma agences, kuko n’ubusanzwe bateza umutekano muke mu muhanda.

Impala na Capital bafitanye ubekeba buhambaye mu gutwara abantu.
Impala na Capital bafitanye ubekeba buhambaye mu gutwara abantu.

Iyo barimo gushaka abagenzi baba bameze nk’abariye karungu, kuko hari n’igihe bashwana bikabaviramo guterana ingumi n’imigeri kubera ubukeba.

Hari n’igihe bashushubikanya abagenzi babakurura, bamwe babaganisha kuri agence bakorera, abandi bakabashikuza ibikapu bakabyirukankana bajya kubiteraka muri kwasiteri (Coaster) kugira ngo umugenzi aze akurikiye igikapu cye, bitume agurira itike kuri iyo agence.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ikibazo kijyanye n’abakarasi bakorera ama agences atwara abantu barahagaritswe koko kubera umutekano muke batezaga abagenzi nkuko byagaragaye ariko reka mbaze ikibazo nizihe ngamba zafashwe kugirango hirindwe kuba abakarataga batazahinduka ibisambo bagatangira kwiba abantu noneho bikaba byatera umutekano muke kubera babuze icyo kurya?

Muhayimana Pierre Rene yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ndivugira kuwibwe kuki yavunjishije amafaranga angana
kuriya ahantu kumuhanda ahubwo nuwamuvunjiye ndabo na nawe
yaba abilimo.Nonese abakarasi babi bwiwe niki?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ahubwo ndabona polisi yari yaratinze nawe se hari n’ubwo wajya mu modoka uribwa intugu kubera gukurubanwa n’abo bakarasi. Nibige gukora bareke iby’ubusa ntawe utazi iyo aba ajya. Agences nazo zihe gahunda niba bashaka kubakoresha babahe briefing ku bagenzi n’aho ubundi birakabije

Aline umwari yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

abo bakarasi bazambije abantu, ntushobora kumenya niba ari abantu cyangwa mayibobo kuko ibyo bavuga biragatsindwa.congratulation police ariko mudukize nababunza isambaza ku ma agencies bigaragara nabi cyane ko ziba zifite n’umwanda kubera umukungugu n’isazi byirirwa bizitumukiraho. Thx

umuhire giovani yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka