Nyanza: Umukwe yasambanye na nyirabukwe umukobwa we aramutema

Umugore witwa Kampundu Gerardine w’imyaka 20 y’amavuko yatemye nyina umubyara witwa Dusabe Espèrance w’imyaka 39 y’amavuko amukomeretsa ku matako no ku maboko amuziza ko yamufashe asambana n’umukwe we.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Marabage mu kagali ka Bugali mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza nk’uko Habineza Jean Baptiste umuyobozi w’uwo murenge abitangaza.

Umuyobozi w’umurenge wa Ntyazo yavuze ko ibyo byabaye tariki 15/07/2013 saa yine za mu gitondo ubwo Kampundu Gerardine yabagwaga gitumo agasanga nyina umubyara aryamanye n’umukwe we bombi bari mu buriri bakora bya mfura mbi.

Ngo uwo mukobwa yahise akubita nyina umuhoro amukomeretsa ku matako no ku maboko ariko ku bw’amahirwe ntiyahamutsinda.
Kampundu Gerardine wakoze ibyo yahise atabwa muri yombi ajya gufungirwa kuri poste ya polisi iri muri uwo murenge wa Ntyazo azira kwihanira, gukubita no gukomeretsa.

Nyina umubyara ariwe Dusabe Espèrance wakomerekejwe n’uwo muhoro yakubiswe n’umukobwa we yoherejwe kuvurirwa ibyo bikomere ku Kigo Nderabuzima cya Ntyazo kiri mu karere ka Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo ayo mahano yabereyemo avuga ko nta muntu n’umwe mu by’ukuri wemereye kwihanira ngo kuko hari inzego zishinzwe gufasha abantu bagiranye ibibazo ariko ngo kwikorera ubutabera ntibyemewe na gato.

Agira ati: “Ibyo uriya mukobwa yakoreye nyina umubyara akamutema ntawabura gukeka ko yabitewe n’uko yari amusanze mu ngeso mbi z’urukozasoni ariko ntabwo byamuheshaga uburenganzira bwo kumwihanira”.

Yaboneyeho gusaba abantu bose guca ukubiri n’ingeso mbi yo kwihanira ngo kuko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi kigendera ku mategeko ngo rero nta muntu n’umwe cyakwemerera kuyarengaho nkana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

ibi bihe tugezemo biraruhije abasenga mube maso. ibi bintu biteye agahinda kandi binateye ubwoba.umukwe na nyirabukwe muburiri?Mana Udutabare

alias yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

Ndumiwe n’ukuri! Nigeze kubyumva sinabyemera none bibaho! Ubuse hari ikindi kikizira?

Pitchou yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Ego, Imana Ihoraho yorohreze uwo mukobwa mbona nyina ataruta cyane bamurekure kuko yari ahahamuwe na nyina umubyara! N’akumiro pe!

Gatare Peter yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Ariko nge ndabona uyu mugore ashobora kuba yafungiwe ubusa: Niba yabafatiye mu buriri bwe yagombaga kwitabara nk’uko amategeko abiteganya. Gusa niba yabasanze ahandi nta burenganzira yari afite bwo kwihanira yagombaga kwiyambaza abashinwe umutekano. Gusa icyo mbona ni uko uriya mugabo na nyirabukwe nabo bagomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera bagasobanura impamvu y’ibyo bakoze. Mureke dupfukame dusenge naho ubundi bikomeje gutya twazabona igihano nk’icy’i Sodomu na Gomora.

Uwashavuye yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Umukwe na Nyina wumukobwa bose nibabafunge nibo banyirabayazana .

Koko yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Uwo se ubaza umukwe na nyirabukwe bapfana iki cyababuza ubusabane ntakomoka mu muryango nyarwanda?Umukwe ni kimwe na nyoko ukubyara urumva nikimwe no gusambanya nyoko n,amahano atagira ukwasa.

Pusi yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

hahahahhahaha, ndasetse ndatembagaye, aha hantu ndahazi, aho twari dutuyte mbere y’indege hari hateganye n’aha.

ariko ikinshekeje cyane ngo nuko basanze amukorera ibya mfura mbi. bagiye babivuga mw’izina

Lambert yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

njye biranangaje namahano ikifuzo cyange niki nuko mbona itorero ryigihugu rya manuka rikegera abaturage rikabafasha mundanga gaciro na zakirazira guhera mumudugudu, basi batabyitaho rikabasigira amategeko y’Imana amwe mose yahaye abisiraheri mu kuva 20. kuko iyo uwo mumbyeyi yita kuribyo byose mvuze ntaba ari mubitaro.

alias yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Erega ibyo mubona ntimugire ngo ni ibishya, abasoma Bibiliya , Umubwiriza yaravuze ngo icyabaye kizongera kibe. Kandi munibuke ko muri Bibiliya niba ari mu itangiriro hari ahari ko abakobwa babili basindishije se noneho bakaryamana na se kandi bakabyarana, ubwo se igishya ni ikihe. Ngo ikibi ni akanwa, nimuceceke rero ahubwo mubone, kandi ntimugire ngo kubona niko kureba!

mushishoze yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

ahubwo iyo atema umugabo we wari umutangiye ibintu,naho umkecuru ararengana yabiherukaga kera!nonese ubndi umukwe na nyirabukwe harya nabyo ni amahano ko ntacyo bapfana se biba amahano ate?

sano yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Ndabashuhuje!

Iyi nkuru irasekeje kandi iranababaje cyane.

 Ndibaza ko ibyo bari gukora mu kinyarwanda bititwa ibya mfura mbi kuko iryo jambo rikoreshwa kugufata kungufu, kandi uko bigaragara bariya bo bari babyumvikanye.

 Uriya "mukecuru" n’umukwe we nibo bagomba gufungwa mbere kuko itegeko ry’u Rwanda rihana ubusambanyi (niba nyamugabo yarasezeranye mumategeko na nyamugore).

 Nyuma kandi byari kudufasha kumenya niba nyamugore yabafatiye iwe (murugo rwe n’umugabo) cg yabafatiye kwa nyamukecuru (iwabo) cg ahandi hantu. Ngirango nabyo hari icyo byajyaga guhindura ku nkuru kuko mu bihugu byinshi iyo ufatanye umuntu aryamanye n’umugabo/umugore wawe iwawe muburiri bwawe ukamutura umujinya wose ntabwo ari icyaha gihanirwa, n’iyo cyahanirwa ibihano biba byoroshye cyane. (Ni supposé ko uwo muntu aba yaguteye ukaba wari muri self defense, kandi koko utarebye neza yagihtana kubera igihunga kinini nawe aba afite) nyuma kandi niho hava kugambanirana bashaka kugukuraho kuko uba wabavumbuye, uretse ko muri iyi case ntacyeka ko uyu mukecuru yashaka gukuraho uwo mukobwa kuko yaba yihekuye. Uko bigaragara arriko umukecuru w’imyaka 39 n’umukobwa w’imyaka 20 ni kuvuga ngo yabyaye uwo mukobwa ubwo yari afite imyaka 19 muri 93 kandi icyo gihe ntibyari bisanzwe ko umuntu abayarira kuri iyo myaka. Ngasanga rero uyu mukecuru yaba afite akageso ko guhera kera bifatanije no kutagira umugabo bityo akaba yafashe uwo yisanzuyeho ngo amuhoreze. Ikibazo ari nkawe uri muri iyi situation (=Nyamukobwa) aho kugirango mama wawe ajye kwiyandariko mubagabo atanazi uko bateye abe yahakura ibirwara, ari no kumuha akanyenga ku mugabo wawe mubiziranyeho mu ibanga icyo wahitamo ni iki? Ibyo aribyo byose mama wawe ntaba akwanze ntan’ubwo aba ashaka kugusenyera...

Bamenya yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Ariko njyewe iby’amategeko hari igihe binshanga kabisa.Nawe se usanze baguciye inyuma urangije uranafunzwe none se ubwo nyirabayazana w’ibibazo ninde?None se gusenya urugo rw’abashakanye byo amategeko abivugaho iki?Uwo mugabo wacaga inyuma uwo bashakanye se we kuki adafunze?Njye ndabibonamo akarengane.Itangazamakuru namwe mwihaye uyu mugore nubwo nawe yihaniye ariko ntacyo imvo n’imvano y’ibyabaye ibabwiye.Mugerageze itangazamakuru ryubaka kandi rinarenganura rigasubiza ibintu mu buryo.

kidobya yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka