Ruhango: Abantu 8 bafungiye gucuruza inzoga z’inkorano

Abantu umunani bo mugasantire ka Ntenyo mu kagari ka Ntenyo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa inzoga z’inkorano zirimo ibikwangari na Kanyanga bacuruzaga.

Aba bantu barimo Mukamusoni Beatrice, Kabango Samuel, Mushimiyimana Anicet, Muwase Rose, Habimana Vestine, Mukantabana Restruda, Rutayisire Celestin na Karambizi Paul.

Aba bose bafatiwe mu mukwabo wakozwe na polisi ifatanyije n’ingabo aho hafashwe litiro 580 z’ibikwangari na litiro 1823 za Kanyanga, n’ibikoresho bifashishaga birimo ingunguru, amajerekani n’indobo.

Aba bose uko bafashwe bakaba bahise bajyanwa gufungirwa kuri polisi ya Byimana mu karere ka Ruhango.

Ibi byose bika bigaragaye nyuma y’iminsi mike nanone igikorwa nk’iki gikorewe mu mujyi wa Ruhango aho hafashwe ibiyobyabwenge n’inzererezi zikajya gufungirwa mu kigo cyazigenewe mu murenge Bweramana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka