Nyanza: Polisi yafatanye abantu 7 ibiyobyabwenge bitandukanye

Abantu barindwi barimo abagore bane n’abagabo batatu bacumbikiwe na Polisi mu karere ka Nyanza bazira gufatanwa ibiyobyabwenge babinywa abandi babicururiza mu ngo zabo.

Mu bafatanwe ikiyobyabwenge cya Kanyanga harimo abitwa Ntibitegera Assoumani, Muhayimana Anathalie, Mukanyangezi Jeanne, Mukanyandwi Germaine na Ayinkamiye Theresa.

Abandi barimo abitwa Mushimiyimana Noël na Nkurikiyimana Xavier bafatanwe urumogi kandi bose uko ari barindwi batuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza nk’uko polisi ibacumbikiye kuri station yayo ya Busasamana iri muri ako karere ibitangaza.

Ibintu byarimo ikiyobyabwenge cya Kanyanga bafatanwe.
Ibintu byarimo ikiyobyabwenge cya Kanyanga bafatanwe.

Bose uko ari barindwi buri wese yemeye icyo cyaha ku giti cye akurikiranweho ndetse akagisabira n’imbabazi avuga ko atozongera kugira aho ahurira n’ibiyobyabwenge yaba mu kubinywa cyangwa mu kubicuruza.

Gusa n’ubwo bose babivuga batyo si ubwa mbere bari bagaragaye muri ubwo bicuruzi n’ubunywi bw’ibiyobyabwenge nk’uko nabo ubwabo bagiye babyivugira.

Ubuyobozi wa Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza bwibukije ko ufatanwe ibiyobyabwenge wese ahanwa hakurikije amategeko bityo busaba ababinywa n’ababicuruza kubireka kugira ngo batagerwaho n’ibihano.

Batanu bafatanwe ikiyobyabwenge cya Kanyaga.
Batanu bafatanwe ikiyobyabwenge cya Kanyaga.

Supt Jules Rutayisiye ukuriye polisi mu karere ka Nyanza ahamagarira abaturage gufatanya nayo batanga amakuru ku bantu babinywa n’ababicuruza kugira ngo batabwe muri yombi.

Abafashwe bose byaturutse ku bufatanye bwa polisi n’abaturage biciye muri gahunda ya community policing itanga amakuru kugira ngo bafatwe bikaba biri mu rwego rwo kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.

Uyu muyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza avuga kandi ko abantu nabo ubwabo bagomba kwiyumvisha ko ibiyobyabwenge bibafiteho ingaruka mbi ku buzima bwabo ndetse n’ubwabo babana muri sosiyete.

Babiri bafatanwe urumogi.
Babiri bafatanwe urumogi.

Ngo uwabinyoye aragwa n’ibikorwa by’urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa kandi nawe bikamukururira ibihano byo mu rwego rw’amategeko.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uhamwe no gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka