Gakenke: “Kazungunarara” ikomeje gucyura abagore baje guhaha amara masa

Nyuma y’uko mu minsi ishize hari abagore babiri batashye barira ntacyo bacyuye cyo guha abana kandi baje guhaha, ahagana saa 13h zo kuri uyu wa Kabiri tariki 16/07/2013, undi mugore witwa Mukankubana Immaculee yariwe amafaranga 6.000 yari yazanye guhaha nyuma yo kuyasheta mu mukino uzwi nka “kazungunarara”.

Uyu mugore w’imyaka 35 utuye mu Karere ka Musanze ahitwa i Nyakinama avuga ko yari yaje kurema isoko rya Gakenke riri mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke kugira ngo ahahe ibyo kujya n’imyenda y’abana.

Ngo ubwo yajyaga kugura Me2U mu isoko rindi yabonye abantu bakina kazungunarara, abona barashyiraho igihumbi bakabaha ikindi, umwe mu basore aramubwira ngo ashyireho.

Mukankubana atangiye kurira kubera amafaranga ye 6000 bamuriye muri “kazungunarara”. (Foto:L. Nshimiyimana)
Mukankubana atangiye kurira kubera amafaranga ye 6000 bamuriye muri “kazungunarara”. (Foto:L. Nshimiyimana)

Yabanje gusheta igihumbi barakimurya, ashyizeho na bitanu biba gutyo. Umugore yatangiye gusuka amarira. Mu marira menshi, Mukankubana avuga ko umugabo we amumerera nabi kuko ayo mafaranga ari we wayamuhaye.

Abasore bane bayobowe n’uzwi nka Rudomoro bakinira umukino wa “kazungunarara” mu muryango w’isoko rya Gakenke, abandi basore batatu bakorana bafite inoti z’igihumbi mu ntoki bashyiraho bakarya bagira ngo bashiture abandi baturage baje kurema isoko.

Rudomoro yambaye ingofero y'ubururu (niwe uyoboye abakina kazungunarara) n'abandi baturage bashungereye. (Foto: L. Nshimiyimana)
Rudomoro yambaye ingofero y’ubururu (niwe uyoboye abakina kazungunarara) n’abandi baturage bashungereye. (Foto: L. Nshimiyimana)

Umwe mu baturage waganiriye na Kigali Today yavuze ko abantu baje kurema isoko badakwiye kumva ko bashobora gukura indonke ku mukino wa kazungunarara kuko abawukina ari abajura. Arasaba ko ubuyobozi bwabafatira ingamba zikaze bagatabwa muri yombi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Gitifu wa Gakenke arasinziriye nakanguke ahangane n’abo batekamutwe cyangwa bazamwimure mu Murenge w’Umujyi wawuhe abandi bashoboye aho ubundi yaba awutoba.

baba yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

ibibyose nubujura,hari umugabo waje kundeba ansaba kujya mukintu cyitwa diamond impamvu namwizeye yabwiye ko akora muri bank ndetse ko hari naba Ministers bakirimo yitwa Cedric abuna +250788301089 none twahebye ama frw yacu ntanubwo aba birimo bakurikirangwa kuko byakora kuri benshi.rero akenshi usanga ibintu nkibi birimo abayozi.

MUGUMYA yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

ibi n’igitangaza rwose abo bayobozi b’isoko,b’akagari ,b’umudugudu ,bari aho hakorerwa amahano barebera bakwiye bose guhanwa,kuko batazi inshingano zabo zo kurengera abaturage,ndetse bakwiye gusurwa n’ukuriye polici bagasobanura impamvu abantu bariganywa barebera cg nibo batumye abo batekamutwe?birababaje cyane rwose!!!!

gatiritiri yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Akazungunarara gakinirwa mu muryango w’isoko hari abayobozi ni agahomamunwa. Ubwo se Gitifu akora? Ese Mayor na Polisi ntabwo babizi n’igihe bimaze? Ni igisebo kuri bo bafate ingamba, ibi ntaho biba mu gihugu cy’u Rwanda. Nshimire umunyamakuru wakoze iyi nkuru birakwiye ko ibibangamiye abaturage bishyirwa ku karubanda. Murakoze!

Giribambe yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Mbega intama zitagira umwungeri!!! abayobozi mwakagombye guterwa ikimwaro n’imikorere yanyu rwose, birababaje ibyo ntabwo byakagombye kuba muri iki Gihugu mubirebera

Marembo yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

ariko abayobozi baho nabo babigiramo ururhare,ni gute abantu bakora ibintu nkibyo kandi mu marembo y’isoko ntibafatwe. ubuyobozi se burabashyigikiye kandi biba.Kazungu narara ni nkurusimbi ntikemewe. abayobozi baho nibibutswe inshingano zabo zo kuerengera ubusugire bw’abaturage. ubuse isoko ryarema rikaremura ntamuyobozi numwe uhageze ngo ababuze cyg arabihorera .

kagabo yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka