Imodoka eshatu zagonganiye mu gishanga cya Nyabarongo, zakomereje abantu bane zinafunga umuhanda mu gihe cy’amasaha atatu, ahagana mu masaha y’Isaa Moya z’umugoroba, wo kuri uyu wa Gatanu tariki 23/11/2012.
Uruhinja rumaze nk’icyumweru kimwe ruvutse rwatoraguwe rukiri ruzima mu gashyamba ko mu mudugudu wa Kinene, mu kagali ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza.
Kuba abazajya bagaragaraho ubusinzi kimwe n’abazatanga inzoga ku bantu basinze bazajya bahanwa n’itegeko bizatuma bamwe bazajya banywa birinda kugaragaza ibyishimo.
Umupadiri witwa Nzabonimana Augustin yakoze imponuka mu murenge wa Kajyeyo mu karere ka Gicumbi tariki 22/11/2012 imodoka isenya inzu y’umuturage abandi bantu batatu barakomereka.
Gucuruza inzoga mu masaha y’akazi ngo ni kimwe mu bitera umutekano mucye mu karere ka Kirehe akaba ariyo mpamvu abacuruzi basabwe kujya bafungura utubari batinze kandi bagafunga kare.
Impanuka zibera mu karere ka Kamonyi zahitanye abagera kuri 43 muri uyu mwaka wa 2012 akaba ariyo mpamvu bagomba kwitwararika mu gukoresha umuhanda; nk’uko babisobanuriwe kuri uyu wa 22/11/2012 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yavaga mu Mujyi wa Musanze igana mu Mujyi wa Kigali yakoze impanuka mu masaha saa mbiri z’ijoro tariki 21/11/2012 irenga umuhanda ku bw’amahirwe itangirwa n’igiti gitemye.
Imodoka yo mu bwoko bwa COASTER ifite plaque RAC 156G ya sosiyete itwara abagenzi “Impala” yagonze umumotari ahita akomereka mu mutwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 20/11/2012 ahagana saa tanu n’igice.
Umunyeshuri w’umukobwa wo mu muri College Giheke yasibye gukora ikizamini cya Leta bitewe n’inkuba yakubise ahagana saa yine z’igitondo tariki 20/11/2012 agata ubwenge. Arwariye mu kigo nderabuzima cya Giheke.
Kuri uyu wa 20/11/2012 ahagana saa munani umumotali n’umugenzi yari ahetse barokotse impanuka yari ibahitanye, ubwo moto yari ibahetse yasakiranaga n’imodoka yo mu bwoko bwa Benz. Iyi mpanuka ibaye nyume y’umunsi umwe polisi isabye abamotari kwirinda impanuka ndetse bakabishyira mu mihigo.
Nteziryayo Emmanuel w’imyaka 22 afungiye gutema abantu babiri umwe agahita ahasiga ubuzima, ubwo bari baje kumuta muri yombi yibye ibirayi.
Irambona Martin wari ukuriye abandi bakozi bakora muri Freedom Motel iri mu mujyi wa Nyanza afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana akekwaho kunyereza ibikoresho by’akazi bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 400.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 wo mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, bamusanze aryamye kuri comptoire ya studio iri mu gasanteri ka Remera yahwereye mu ijoro ya tariki 17/11/2012 bamunywesheje cartouche.
Nubwo abatwara ibinyabiziga basabwa kwitwararika muri iki cyumweru cyo kurwanya impanuka, kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012 ahagana saa sita n’igice imodoka ya FUSO yagonze umukecuru mu mujyi w’akarere ka Rusizi rwagati imituritsa ukuguru mu buryo bukabije.
Ikamyo yo mu bwoko bwa DAF yavaga i Kigali yerekeza i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yakoze impanuka tariki 17/11/2012 ahagana saa yine za mu gitondo ihutaza abagenzi batatu bari hafi y’umuhanda barakomereka.
Umusore w’imyaka 20 witwa Kwitonda Cyriaque acumbikiwe kuri sitasiyo ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe ukekwaho kugira uruhare mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi ku rugomero rwa Rukarara ruri kubakwa mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe.
Ndagijimana Martin wahoze ari Lokodifensi irinda aho ikipe ya Rayon Sport icumbitse mu karere ka Nyanza yafatiwe mu karere ka Rusizi nyuma yo gutoroka yibye kapiteni wa Rayon Sports amafaranga ibihumbi 600.
Dortoire y’abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya ESKI (Ecole Secondaire Kirambo) yibasiwe n’inkongi y’uburiro ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 18/11/2012 irashya yose n’ibyari birimo byose bihinduka umuyonga.
Hagati mu cyumweru gishize imvura n’umuyaga byagushije igiti cya rutura ku gisenye cy’inzu ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba bwakoreragamo mu karere ka Karongi hangirika ibikoresho byo mu biro.
Igiterane cy’abagorozi cyagombaga kuba tariki 17/11/2012 mu murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza cyamaganiwe kure ndetse nabo barirukanwa bazira guhindura urugo rw’umwe muri bo urusengero.
Tengera Jennifer w’imyaka 39 utuye mu mudugudu wa Kayigiro, akagali ka Gitengure, umurenge wa Tabagwe ari mu maboko ya Polisi nyuma kubyara umwana ufite ubumuga kandi atagejeje igihe mu ijoro rya tariki 15/11/2012 akamuta mu musarane.
Karambizi Canisius utuye mu kagari ka Munini mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, yagonzwe n’imodoka itaramenyekanye nyuma yo kumuca amaguru ihita iburirwa irengero, tariki 15/11/ 2012 ahagana saa moya z’ijoro.
Umubare w’abanyeshuri babangamiwe mu bizami bya Leta ukomeje kwoyongera kubera impanuka, aho mu ntara y’Amajyepfo abagera kuri bane barwariye mu bitaro, kubera impanuka zitandukanye bagiye bakora.
Umugabo witwa Mussa Rwamuhizi yatawe muri yombi na Polisi mu Kagali ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu ntangiriro z’iki cyumweru imusanganye udupfunyika 390 tw’urumogi.
Polisi yataye muri yombi umugabo witwa Joseph Birikano tariki 14/11/2012 akurikiranweho gukoresha cheque mpimbano ya INATEK ifite agaciro ka miliyoni 26.5.
Abantu babiri bakomerekeye mu mpanuka z’imodoka ebyiri z’Abashinwa zagonze amavatiri mu muhanda Buhinga-Rusizi hafi y’ahitwa mu Mwaaga ku gicamunsi cyo kuwa gatatu tariki 14/11/2012.
Celestin Vuningoma w’imyaka 32 na Alphonse Ndacyayisenga w’imyaka 23 bakomoka mu Karere ka Kamonyi bafatanwe ibiro bitanu by’urumogi ubwo bakoraga impanuka mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke tariki 11/11/2012.
Imashini ebyiri zikora umuhanda za kompanyi NPD/COTRACO yakoraga umuhanda mu karere ka Ngoma zafashwe n’inkongi y’umuriro tariki 13/11/2012 mu mujyi wa Kibungo zirashya zirakongoka.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ibanze na polisi mu murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo, tariki 13/11/2012, byagaragaye ko nta bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku bitsina bafite kuko bahagurukiye kubirwanya.
Habiyakare Jean Nepomscene, Niyoyita Emmanuel na Murenzi Francois, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi i Kabarondo mu karere ka Kayonza bazira kwica imbogo muri Parike y’Akagera. Bateze umutego muri parike tariki 07/11/2012 ufata imbogo ku cyumweru tariki 18/11/2012.