Karongi: Abayobozi b’ibanze barasabwa gutanga amakuru ku gihe

Abayobozi b’akarere n’aba gisirikare mu karere ka Karongi basabye abayobozi ku rwego rw’ibanze n’ibindi byiciro bitandukanye by’abaturage kujya bihutira gutanga amakuru, igihe babonye abantu badasanzwe bazwi mu tugari n’imidugudu.

Hashize iminsi mu mirenge itandukanye y’akarere ka Karongi hagaragara abantu bataziwe inkomoko, bigatuma bamwe mu baturage bakwirakwiza ibihuha ko hashobora kuba harinjiye abacengezi b’inyeshyamba za FDLR ziba mu mashyamba ya Congo.

Iki kibazo cyatumye ubuyobozi bw’akarere, ubwa gisirikare n’igipolisi bashyiraho gahunda yo gusura imirenge yose y’akarere ka Karongi bakaganira n’abayobozi b’ibanze ku ngamba bagomba gufata kugira ngo hatazagira umugizi wa nabi wabyuririraho agateza umutekano muke.

Iyi gahunda yatangiye mu mpera z’umwaka ushize wa 2012, umurenge wa Rugabono ni wo wari utahiwe kandi ari nawo uheruka.

Umuyobozi w'akarere ka Karongi, Kayumba Bernard aganira n'abayobozi b'ibanze.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard aganira n’abayobozi b’ibanze.

Utugari dutungwa agatoki mu kudatanga amakuru ku gihe ni Mucyimba na Gitovu aho abaturage babonye abantu batazi baricecekera ntibatanga amakuru barinda iyo bahava ntawe umenye icyari cyabazanye.

Mu kiganiro n’abayobozi b’ibanze, tariki 07/01/2013, umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard yabibukije ko zimwe mu nshingano zabo nyamukuru ari ukumenya amakuru y’abagenda mu tugari no mu midugudu, bakabamenya by’imvaho ndetse bakabandika mu gitabo cy’abinjira n’abasohoka, hato hatazagira umwanzi ubameneramo akaza gusubiza Abanyarwanda inyuma.

Umuyobozi w’ingabo ukuriye Brigade ya 201, Colonel Ngarambe David, yatanze ikiganiro ku mutekano, yagize ati: “Mujye mwirinda ibihuha kuko ni imwe mu ntwaro zikomeye umwanzi akunze gukoresha kugira ngo ace igikuba bityo abashe kubyuririraho ahungabanya umutekano”.

Colonel Ngarambe yanaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage n’abayobozi b’ibanze by’umwihariko kujya bitabira inama kuko nk’uko yabishimangiye, iyo umuntu atitabira inama ntamenya n’aho igihugu kigeze ari naho umwanzi ahera abazanamo ibihuha bigafatwa nk’ukuri.

Umuyobozi wa Brigade ya 201, Col Ngarambe David yabwiye abaturage ko ibihuha.
Umuyobozi wa Brigade ya 201, Col Ngarambe David yabwiye abaturage ko ibihuha.

Gahunda yo kuganira n’ibyiciro byose by’abaturage n’uboyobozi bw’ibanze ku iterambere, imiyoborere myiza n’umutekano, umuyobozi w’akarere ka Karongi avuga ko izajya iba buri gihembwe.

Ibi ngo bizafasha abayobozi kuva ku rwego rw’ibanze kugeza ku rwo hejuru gukomeze gukorera hamwe nk’ikipe imwe ifite intego imwe yo guteza imbere Umunyarwanda.

Iyi gahunda igiye kunganirwa na gahunda ebyili ziri hafi gutangizwa harimo ukwezi kw’imiyoborere myiza no gutangiza itorero ryo ku rugerero zombi ziteganyijwe gutangira tariki 21/01/2013; nk’uko Kayumba Bernard yabisobanuriye Kigali Today.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka