Ngoma: Abarundi 7 badafite ibyangombwa basabwe gusubira iwabo

Inama y’umutekano y’umurenge wa Kazo yabaye tariki 14/01/2013yafashe icyemezo cyo gusubiza iwabo abarundi barindwi badafite ibyangombwa babaga muri uwo murenge gusubira iwabo.

Uretse kuba aba banyamahanga basabwe gusubira iwabo kuko nta byangombwa bafite, n’abari babacumbikiye nabo ngo bagomba gucibwa amande.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo, Buhiga Josue , yasabye abayobozi b’imidugudu kurushaho kunoza amarondo ndetse no kuzuza neza ikaye y’umudugudu igaragaza abaje mu mudugudu.

Yagize ati “Abanyamahanga badafite ibyangombwa twafatiye mu mukwabu twasabye ko basubizwa iwabo, ndetse n’abari babacumbikiye bagahanwa bacibwa amande kuko twabishyize mu nama nyinshi. Aba bafashwe tugiye kubahana kugirango bibe urugero.”

Abanyamahanga biganje mu murenge wa Kazo biganjemo Abarundi. Ibyaha by’urugomo , gukubita no gukomeretsa ndetse no kwica byari bimaze iminsi bigaragara muri uyu murenge.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka