Nyamasheke: Umumotari ari mu bitaro nyuma yo kugongesha moto yari atwaye

Umumotari witwa Hakizimana Ephrem w’imyaka 21 y’amavuko wo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke arwariye mu Bitaro bya Kibogora nyuma yo gukora impanuka ya moto.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa mbiri z’igitondo tariki 07/01/2013 ahitwa ku Gataka mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano, aho uyu mumotari yagonze w’imyaka 20 witwa Izabayo Alphonse wagendaga n’amaguru mu mudugudu wa Nyamirambo, ariko umumotari akaba ari we ubabara cyane.

Nyuma yo kujyanwa kwa muganga, Izabayo Alphonse wari wagonzwe bidakabije yahawe ubuvuzi bw’ibanze, ku buryo ku gicamunsi yari yamaze gusubira mu rugo. Hakizimana Ephrem wagonze we, yababaye cyane ku buryo akirwariye mu Bitaro bya Kibogora biri mu karere ka Nyamasheke.

Uyu mumotari wakoze impanuka yari atwaye moto yo mu bwoko bwa TVS ifite Plaque RA509P.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka