Huye: Umudozi w’inkweto yari yivuganywe n’umucuruzi wo mu isoko

Umudozi w’ikweto ukorera mu isoko ryo mu mujyi wa Butare, mu gitondo cya tariki 11/01/2013, yari yivuganywe n’umucuruzi bita Gasongo ukorera muri iri soko amuziza ko yari aje kumubaza impamvu yamumeneye itara.

Bivugwa ko Gasongo yagiye aho uyu mudozi akorera akamena itara ryajyaga ribamurikira (we na bagenzi be). Uyu mudozi, hamwe na bamwe muri bagenzi be bagiye kubaza Gasongo uyu impamvu yabameneye itara, nyamara we akaba yari acanye irye.

Aho kumvikana na bo, Gasongo yagize uwari imbere amukubita ikibaho yifashisha mu bucuruzi bw’amafi acururiza mu isoko we n’umugore we. Yamaze kumukubita iki kibaho maze amaraso aradudubiza, ariko yaje kugera aho arekera aho kuva ari menshi.

Abanyesoko bagerageje gufata Gasongo ngo bamujyane kuri burigade, ariko arabananira. Ku bw’amahirwe, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zaje kuhagoboka, none ubu ari mu maboko ya polisi. Uyu mudozi w’inkweto we yagiye kwa muganga.

Abari ku ruhande rw'iburyo bari kurwana, abandi ni abashungerezi.
Abari ku ruhande rw’iburyo bari kurwana, abandi ni abashungerezi.

Ibi byabaye kandi ngo byahungabanyije umudamu wari hafi aho, ku buryo na we yajyanywe kwa muganga.

Ntazongera gucururiza mu isoko

Mu masezerano abakorera muri iri soko bagiranye na koperative Ingenzi, ari na yo yaryubatse, harimo ko uhungabanyije umutekano aryirukanwamo, ntiyongere kuricururizamo.

Abacunga iri soko rero bashatse kwirukana umugore w’uyu Gasongo, ari na we uhacururiza, ariko bagenzi be bamusabira imbabazi kuko ngo “n’ubundi ibicuruzwa ni iby’umugore” kandi ngo “kumwirukana kwaba ari ukumwicira abana kuko ari we ubatunze”.

Icyakora, Gasongo uyu ni we wagiranye amasezerano na Koperative Ingenzi ajya gufata ikibanza mu isoko. Kugira ngo uyu mugore we akomeze kuhakorera rero, Nsengiyumva Hubert, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Koperative Ingenzi, yavuze ko bagiye guhindura amasezerano, ikibanza kikandikwa ku mugore.

Ikibaho Gasongo yakubise umudozi w'inkweto.
Ikibaho Gasongo yakubise umudozi w’inkweto.

Koperative Ingenzi kandi ngo izagirana amasezerano n’uyu mugore ko umugabo we atazongera kugaruka kuhacururiza. Biramutse bibaye, uyu mugore na we azirukanwa.

Asanzwe agira urugomo

Abacururiza mu isoko bavuga ko Gasongo asanzwe agira urugomo, kandi akenshi akarwanisha ibyuma.

Umwe mu bacururiza muri iri soko avuga ko mu mwaka wa 2009 yashatse kumutera icyuma, hanyuma bajya kumufunga amusaba imbabazi. Icyakora ngo kuva icyo gihe ntiyari yarongeye kumva aho yarwanye.

Abacururiza muri iri soko kandi bavuga ko kubera ko Gasongo asanzwe agira urugomo, kandi mu byo bifashisha bacuruza amafi hakabamo ibyuma, umugore we ngo yabonye atangiye gutongana ahita abihisha.

Abari mu isoko basanzwe bazi uyu Gasongo bati “uyu mudozi w’inkweto yagize amahirwe. Iyo aza gushyikira icyuma ni cyo aba yamukubise. Aba yamwivuganye.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka