Amajyaruguru: Igihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka cyaranzwe n’ituze ridasanzwe

Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko, muri iyo ntara, mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2012 hagaragaye ituze ritari risanzwe rigaragara mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka kuburyo ibyaha byagabanutse.

Tariki 07/01/2013 ubwo habaha inama y’umutekano itaguye y’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yashimiye abashinzwe umutekano ndetse n’abaturage bo mu ntara ayobora kuba barabungabunze umutekano muri icyo gihe ku buryo bugaragara.

Agira ati “Uyu mwaka (2012) wabaye udasanzwe. Iminsi mikuru rwose tuvuye mo, n’ubu turakibaza uko byagenze bikatuyobera, niyo minsi mikuru itarigeze ibamo ibyaha mu by’ukuri ku buryo bugaragara. Ibyaha by’urugomo, ubusinzi, kurwana, gukomeretsanya, ubwicanyi, ntabwo byigeze bibaho”.

Guverineri w'intara y'amajyaruguru avuga ko muri iyo ntara nta bwicanyi cyangwa urundi rugomo byagaragaye mu gihe cy'iminsi mikuru.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru avuga ko muri iyo ntara nta bwicanyi cyangwa urundi rugomo byagaragaye mu gihe cy’iminsi mikuru.

Akomeza ashimira abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru kuba barakajije amarondo mu gihe cy’impera z’umwaka wa 2012. Kuva icyo gihe kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 ibyaha byaragabanutse.

Gukomeza kubungabunga umutekano ku buryo bugaragara nicyo giharanirwa mu mwaka wa 2013 nk’uko abisobanura.

Agira ati “icyo tugomba gukora muri uyu mwaka dutangiye wa 2013 ni uko dushyiramo ingufu kugira ngo iyo myumvire abaturage bagezeho…, kumva ko umutakano ariwo shingiro ya byose, ko yakomeza”.

Akomeza avuga ko umutekano ubaye mwiza cyane ari nako iterambere mu ntara y’amajyaruguru ryakomeza kuzamuka.

Mbere y’uko iminsi mikuru ya Noheli na Bonane iba, abayobozi b’imirenge ndetse n’ab’uturere dutandukanye two mu ntara y’amajyaruguru basabye abaturage gucunga umutakano ku buryo bukwiye barara amarondo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka