Ruhango: Nyuma yo kuraswa azira urumogi yongeye kurufatanwa

Kubwimana Etienne bakunze kwita Defender yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano afite ikiyobyabwenge cy’urumogi gipfunyitse mu dupfunyika umunani mu ijoro rya tariki 13/01/013.

Si ubwa mbere uyu musore afatirwa muri icyi cyaha, kuko na tariki 19/10/2012, yarasiwe mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango ari naho n’ubu yafatiwe azira gucuruza no kunywa urumogi.

Uyu musore yarashwe ubwo yashatse kurwanya umupolisi agirango amwake imbunda yari yitwaje, nyuma umupolisi nawe mu kwirwanaho amurasa isasu ariko ntiyapfa.

Abaturage bazi uyu musore, bavuga batangajwe no kubona yarongeye kwijandika mu biyobyabwenge naho byari bimugejeje mbere.

Nyuma y’aho polisi yarasiye uyu musore, hari hashize iminsi mu karere ka Ruhango hatumvikana ibibazo by’urumogi.

Kugeza ubu Kubwimana afungiye ku station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka