Burera: Uwarashe Habimana yatawe muri yombi yemera icyaha

Harerimana Eric bakunze kwita Kibamba uregwa kwica umucuruzi Habimana Sostène amurashe ndetse n’umucuruzi Habumuremyi Alphonse wamuhaye icyo kiraka, batawe muri yombi n’inzego za Polisi y’u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 17/01/2013.

Harerimana utuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, yemera icyaha akavuga ko umucuruzi Habumuremyi Alphonse wakoranaga ubucuruzi na Habimana yari yaramwemereye amafaranga ibihumbi 800 ngo azice Habimana.

Yongeraho ko yemeye icyo kiraka kuko yari asanzwe afite imbunda yo mu bwoko bwa SMG, yari atunze mu buryo butemewe n’amategeko. Umugambi wo kwica Habimana ngo batangiye kuwutegura guhera mu kwezi kwa 12/2012.

Harerimana Eric n'imbunda yakoresheje mu kurasa umucuruzi Habimana Sostene.
Harerimana Eric n’imbunda yakoresheje mu kurasa umucuruzi Habimana Sostene.

Agira ati “Ubwa mbere yarabimwiye mbanza kubyanga…hanyuma twongeye guhura…tuza kubyumvikana muca amafaranga ibihumbi 800, hanyuma amaze kuyemera, nyuma yaho tuza gutegereza uwo muntu (Habimana) ko azaza, aho aziye mu gutaha niho yarashwe.”

Harerimana wemera icyaha anongeraho ko ubucamanza buzamukatira urumukwiye. Ngo nyuma yo kurasa Habimana, ku mugoroba wa tariki 15/01/2013, yumvaga ko bizahita birangirira aho nkaho ntawe ushobora kuzamufata.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 17/01/2013 Polisi y’u Rwanda yeretse abaturage bo mu mirenge ya Cyanika na Kagogo aba bagabo babiri bagize uruhare mu rupfu rwa Habimana, nk’uko bari babyifuje.

Abo baturage babyishimiye bavuga ko abantu nk’abo babambika isura mbi, bakwiye gukanirwa urubakwiye.

Harerimana na Habumuremyi beretswe abaturage.
Harerimana na Habumuremyi beretswe abaturage.

Harerimana akurikiranweho icyaha cyo kwica umuntu yabigambiriye. Icyo cyaha gihanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ibisobanura. Iyo ngingo kandi inahana Habumuremyi kuko ari umufatanyacyaha; nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru; Supt Francis Gahima.

Amakimbirane mu bucuruzi

Umucuruzi Habumuremyi Alphonse, wahaye ikiraka Harerimana cyo kwica Habimana, avuga ko icyatumye afata umugambi wo kwicisha Habimana ari uko hari amafaranga yari amurimo atamwishyuraga.

Habumuremyi utuye mu murenge wa Cyanika, avuga ko yari afatanyije ubucuruzi bw’amasaka na Habimana ndetse n’undi mucuruzi witwa Maniriho Innocent. Bashyize hamwe amafaranga agera kuri miliyoni eshatu yo gukora ubwo bucuruzi ngo ariko baza kutumvikana; nk’uko abisobanura.

Agira ati “…tuza gukorana imibare barandya, noneho jye nigira umugambi wo kuzabicishamo umwe. Ubwo nafashemo Sostène, twari twakoranye imibare banze kunsubiza ayo nari mfitemo…”.

Habumuremyi Alphonse yari yemereye Harerimana amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 800 ngo azice Habimana.
Habumuremyi Alphonse yari yemereye Harerimana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 ngo azice Habimana.

Akomeza avuga ko yahise atakambira Harerimana amubwira ko azabimufashamo akicamo umwe kuko yari asanganywe imbunda kandi akaba yari aziranye n’abo bacuruzi bombi kuko bajyaga basangira mu tubari.

Habumuremyi avuga ko yicuza icyaha yakoze akanasaba imbabazi. Akaba aburira abandi baba bafite umutima nk’uwe kubireka.

Umucuruzi Habimana Sostène yarasiwe muri Santere ya Kurwibikonde, mu karere ka Burera, ku mugoroba wo ku itariki ya 15/01/2013, ubwo yari avuye ku mupaka wa Cyanika agana inzira ya Musanze, ari mu modoka ye ya FUSO yikoreye amasaka yari akuye muri Uganda.

Ubwo yaraswaga yahise yitaba Imana ako kanya, abandi bantu babiri yari ahetsemo barakomereka bajyanwa kwa muganga, mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).

Supt Francis Gahima, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru ashimira abaturage bo mu karere ka Burera kuko bafatanyije guta muri yombi abo bagabo babiri Harerimana na Habumuremyi. Akomeza abasaba kujya batanga amakuru ku gihe mbere y’uko icyaha kiba.

Yongeraho ko hagikorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane aho Harerimana yakuye imbunda yarashishije Habimana.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ibyobigomebyabikwiriyeburunduntambabazimubihayepepe

arias yanditse ku itariki ya: 9-08-2016  →  Musubize

Ariko abantu ko bahemuka mwa bantu mwe! Uwo udashoboye kwihangana nyine n’uko bigenda.

Marira yanditse ku itariki ya: 19-01-2013  →  Musubize

Birababaje, kwica umuntu ni umutima wa kinyamaswa. Ni ngombwa ko aba bicanyi bakatirwa urubakwiye kandi niba hari undi wese bafatanije muri uyu mugambi mubisha bazamugaragaze nawe ahanwe.

yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

Birababaje, kwica umuntu ni umutima wa kinyamaswa. Ni ngombwa ko aba bicanyi bakatirwa urubakwiye kandi niba hari undi wese bafatanije muri uyu mugambi mubisha bazamugaragaze nawe ahanwe.

MUGISHA Dalton yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

Ariko Amaraso aranze araduhamyee peeeeeeee!Sha Ibyo ni ibisigisigi by’Amateka Mabi yaranze Urda Rwohampere tu!Ariko se Bavandi mwaretse Kwica Abo mutaremye ko Uwicisha Inkota nawe azicishwa indi!Nawe rero Wicishije Imbunda nawe ukwiye kuyicishwa ukumva uko bimera!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

ikigaragara poloce irakora,......gusa mbabazwa n’abantu bayisuzuzugura bitwaje ko ngo bahembwa kamorari

DAY-1 yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

Birababaje,abanyarwanda dusigaye twicana birenze.ngewe mbona umwanzuro, uwajya yica umutu nawe bakamwica.abantu bazajya batinya kwicana ,kuko waba uzi ko niwica mugenzi wawe nawe uri bupfe.naho ubundi kuba muri gereza ubuzima bugakomeza mugenzi wawe atakiriho ibyo ntibihagije.

claudine yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

icyo nanjye ubwo bwicanyi mbuvugaho niko abantubenshi murwanda bakomeje kwicwa bazira inzira karenga ne nyabuneka uda fite amafaranga umukire arakubesheye barakwishe ndetse kandi ntibamufunge igihekirekire kubera afite amafaranga mbemwebwebanyarwanda mwemushi amakuru yakigari tuday murabivuga hoiki kandi nsozanvuganti rwandakomereza ho nawe preze da urenganura abantu ndize raneza nunfa kuzajya mwi juru kandimurakoze mukomerezaho iyisiturimo ntuzi ngo raganahehe ibinibyo bihebyayobyanyuma

janvierndayisaba yanditse ku itariki ya: 17-01-2013  →  Musubize

birababaje ariko abantu tuzashira umutima wa kinyamaswa ryari koko umuntukoko ngo bamuhaye ikiraka cyibihumbi 800 ngo yice mugenziwe yabonagako azayarya kangahe eeeee yarigushira akajya gushakishikindi ese wowe utanga ikiraka ngo bice umuntu aho siwowe warusigaye ahari? birababaje namwe uwabaha igihano nkicyo mwatanzemukuva uko bimeze imana izabitwariredaaaa

nizeye yanditse ku itariki ya: 17-01-2013  →  Musubize

kabisa police arakoranza pe irafata abantu bangobwaa cyane ariko ubwicanyi bwubugome burimonogoje cyane
sinzi abanyarwanda ikibazo dufite muriyi minsi mwikore mo imiganda muri roho zanyu zuzuye ubugome cyane murajyana numuntu kumbe aracyura umugambi wo kukurangiza ariko harumunsi courage police kabisa .

kine yanditse ku itariki ya: 17-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka