“Ibikwangari ntibicika kuko ababinywa batarumva ububi bwabyo” – Guverineri Munyantwari

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko imwe mu mpamvu ituma inzoga z’inkorano (ibikwangari) zidacika ari uko ababinywa batarumva neza ingaruka zifite ku buzima bwabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 10/01/2013, Guverineri Munyantwari yavuze ko kuba inzoga z’inkorano zigifite isoko aribyo byerekana ko abazinywa batarumva ingaruka zazo cyangwa se bamwe muri bo bakaba bazirengagiza nkana.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Inzoga z’inkorano ziracyafite isoko kuko abaturage batariyumvisha bihagije ububi bwazo ariko hari ingufu mu kuzirwanya no kongera ubukangurambaga”.

Mu rwego rwo kurandura izo nzoga z’inkorano hirya no hino mu turere tugize Intara y’Amajyepfo hari inganda nto zitangiye gushyirwaho zitunganya inzoga zipfundikiwe kandi zizewe neza ubuziranenge. Harimo no gushakishwa uburyo hanashyirwaho inganda ziciriritse zitunganyirizwamo ibigage.

Guverineri Munyantwari Alphonse ( Hagati) ayoboye ikiganiro n'abanyamakuru.
Guverineri Munyantwari Alphonse ( Hagati) ayoboye ikiganiro n’abanyamakuru.

Ku kibazo cy’uko haba hari abayobozi mu nzego z’ibanze bakingira ikibaba abakora bakanakwirakwiza inzoga z’inkorano, Guverineri Munyantwari yabihakanye ariko yavuze ko hari abo byagaragayeho ko bagize umwete muke mu kuzirwanya.

Ibyo yasobanuye ko aribyo byatumwe bamwe mu bakuru b’imidugudu bategurirwa umwiherero nko mu karere ka Ruhango bagasobanurirwa gahunda zinyuranye bagomba gushyiramo ingufu harimo no kwirinda ubwiyongere bw’izo nzoga z’inkorano.

Inzoga z’inkorano buri munsi zirafatwa zikamenwa mu turere tunyuranye tw’Intara y’Amajyepfo ariko ibikorwa by’urugomo bizikomokaho nabyo ntibisiba kwigaragaza.

Muri rusange ikiganiro guverineri w’Intara y’amajyepfo yagiranye n’abanyamakuru cyibanze ku bikorwa bitandukanye bishamikiye ku mutekano, iterambere ry’abaturage, imibereho myiza, ubukungu n’ibindi.

Guverineri Munyantwari abifashijwemo n’abayobozi b’uturere twose tw’intara y’majyepfo bagaragaje uko muri buri rwego ibintu byifashe ndetse banishimira ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka