Gatsibo: Amakimbirane y’abimukira akomeje guteza umutekano muke

Abaturage n’ubuyobozi mu karere ka Gatsibo bakomeje guterwa inkeke n’amakimbirane arangwa mu bimukira baza muri aka karere bakurikiye ubutaka n’imirimo bakaza kuhatura.

Benshi mubaza kuhatura batangirira ku mirimo iciriritse ariko uko ubushobozi buboneka bakahatura ndetse bakahashakira imiryango kandi n’aho bavuye bari bafite imiryango nayo ikazaza kuhabasanga bikavamo amakimbirane rimwe na rimwe atera imfu zitunguranye kuko abaturage baba badasanzwe babazi.

Nubwo ntawe abaturage n’ubuyobozi bwari bwafata ngo bumwirukane kubera ko akomoka ahandi kuko buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka, ngo amakimbirane bazana aho batuye akomeje kubabangamira.

Urujeni Consolee Umuyobozi w'umurenge wa Rugarama.
Urujeni Consolee Umuyobozi w’umurenge wa Rugarama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, Urujeni Consolee, avuga ko muri uyu murenge imiryango ibiri imaze kugaragaraho iki kibazo mu mwaka wa 2012 turangije.

Kuba abantu baturutse ahandi baza gutura Rugarama ngo biterwa n’uko igishanga cy’umuceri cya Ntende gicyenera abakozi benshi buri gihe cy’ihinga kandi abaje kugikoramo kubera amafaranga bakuramo, bahitamo kugura ubutaka bwo gutura ndetse bakabona imirima yo guhinga bagatura.

Kuba muri uyu mwaka iki kibazo cyaragaragaye cyane, Urujeni avuga ko byatumye bafata ingamba zo kubarura abimukira bahaje mu myaka itatu ishize kugira ngo bakurikirane aho bavuye ndetse bamenye amakuru yabo kugira ngo bamenye imyitwarire yabo.

Hazabaho kubuza gushaka abafasha kandi barabasize aho bavuye kimwe no kubakurikirana kuko imyitwarire y’abimukira ikunze gutungurana mu kwangiza umutekano.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIKIBAZO KUBONA BAZAGUSHAKA IMIBEREHO BARANGIZA BAGATEZA IBIBAZO NUKUBIMA ICUMBI NABATEZA UMUTEKANO MUKEBAGASUBIRA IWABO

ABELNIWAGABA yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka