Abasore babiri bakekwaho kwiba moto bagahungira Uganda bashyikirijwe polisi y’u Rwanda

Abasore babiri bakekwaho kwiba moto mu Karere ka Nyagatare bagatorekera mu gihugu cya Uganda, tariki 09/01/2013 bashyikirijwe Polisi y’u Rwanda na moto bari bibye; nk’uko Polisi ibitangaza.

Jean Damascene Bazabahimana w’imyaka 32 na Alphonse Nzabamwita w’imyaka 26 bafatiwe mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Ntungamo bagiye kugurisha moto bibye umuntu witwa Innocent Gatera.

Innocent Gatera yashyikirije ikirego Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare avuga ko yibwe moto ifite puraki RB 080 Z n’abantu batazwi tariki 03/01/2013 mu Kagali ka Kiyovu, Umurenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare.

Iri tabwa muri yombi rigaragaza umusaruro uvuye mu masezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha ndengamipaka nk’ubucuruzi bw’abantu, iterabwoba, n’ibindi aheruka gusinywa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Bugande.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, supt. Eric Mutsinzi, avuga ko bafashwe uko ari babiri bagerageza guciririkanya n’umuntu washakaga kuyigura nyuma yo gukuraho puraki iyiranga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasizuba, Supt. Benoit Nsengiyumva ashima umusanzu wa Interpol mu gukumira ibyaha ndengamipaka aho ikurikirana abanyabayaha batandukanye ikabata muri yombi.

Supt. Nsengiyumva ashima kandi umusaruro utangiye gutangwa n’ubufatanye hagati ya polisi z’ibihumbi byombi, aboneraho gusaba abaturage gukomeza guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano mu ntumbero yo gukumira ibyaha bitandukanye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka