Rusizi: Havumbuwe icumbi rikora mu buryo butazwi

Ubwo abashinzwe kugenzura isuku mu karere ka Rusizi bakomezaga igikorwa cyo kureba aho isuku igeze ishyirwa mu bikorwa, kuri uyu wa 10/01/2013, baje kugwa ku inzu icumbikira abantu ariko itazwi mu murenge wa Kamembe ihita ifungwa.

Abashinzwe isuku bakigera ku marembo y’iryo cumbi batunguwe no kubona icapa cyanditseho ko ari ivuriro mu buryo bwo kujijisha kugira ngo batabavumbura. Ubuyobozi bwahise bufata icyemezo cyo kurifunga nubwo nyiri iri cumbi atashatse kwigaragaza.

Iyi nzu ikora nk'icumbi rwihishwa.
Iyi nzu ikora nk’icumbi rwihishwa.

Ubwo babazaga abaturage nyiraryo bose icyo bahurizaho nuko iryo cumbi rizwi nk’indiri y’indaya kuko ariho ngo hafite ibiciro biri hasi ugereranyije n’abandi mu mujyi wa Kamembe.

Ku nzu banditseho ko ari ivuriro mu buryo bwo kujijisha.
Ku nzu banditseho ko ari ivuriro mu buryo bwo kujijisha.

Hashize igihe mu mujyi wa Kamembe hafungwa amwe mu macumbi, amaresitora , amahoteri , amavuriro, ndetse n’amabari adafite isuku ihagije mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage kugira ngo butangizwa n’imyanda ikomoka ku isuku nke.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Biratangje cyane, kwumva umuntu akora inyandiko nkiyi ari Umunyamakuru kuri R.C Rusizi, agakora inyandiko igamije kugira abo iharabika.iyo yisesenguye uhereye ku mutwe , wabaza Ephrem ibibazo bikurikira kandi byose ntagisubizo gihamye yaguha:

cyambere: Aya macumbi akora ku buryo butazwi?

Icya kabiri Akora yitwaje ko ari ivuriro?

Icya gatatu Nyiri amacumbi ni nde?

Ese Ephrem uyu azi gusoma ibyapa no kubyisobanurira?
Ngiye kubaha ibisubizo by’ibi bibazo mze namwe mwirebere ubuswa bw’uyu munyamakuru buvanze no guhubuka atangaza inkuru adafitiye gihamya.
Ku kibazo cyamere, ayamacumbi akora ku buryo buzwi kuko ari mu macumbi yatangiye gukora intambara ikirangira afite Patente iri ku zina rya Nyirinzu.

Ku kibazo cya kabiri: aya macumbi ntabwo akora yitwaje ko ari Ivuriro, murebe neza ku cyapa handitseho ko rikorera mu gikari na fleche iyobora abarigana kandi naryo risorerwa na nyirayo kuizina rye ritandukanye n’irya nyiramacumbi.
Ku kibazo cya nyiramacumbi Umusaza wanditse kw’i patente yitabye Imana, afite abazungura benshi yasize,ntawe yaharaze: Ephrem yumva barigushaka nde uwo avuga ko yanze kwigaragaza?
Ku kibazo cya kane, singitindaho, Ephrem bigaragara ko nta gaciro aha ibyanditse ndetse n’ibimenyetso bibiherekeje.
Umwanzuro: niba Ubuyobozi bufashe gahunda yo gusura ahatangirwa Service, ni ukugira ngo bufashe abahakorera, gukosora ibyo bubona bitanoze Ephrem ntagafate ibiri mu mutwe we ngo yumve ko arbyo buba bugamije kuko bibabaje kubona umuntu w’Umunyamakuru atangaza ibintu kna biriya.

Umwe mu banyamuryango yanditse ku itariki ya: 13-01-2013  →  Musubize

njye ndibaza ko kuba bari banditse ko aro ivuriro bitavuga ko bajijishije kuko kuva kera iyo dispensaire yahaza ayamagambo aranga iyi dispensaire yarahari kd yakoreraga mu gikari slon icyapa a moins ko yaba yarahavuye ntibasibe amagambo..kuba haba indaya biragayitse bahafunge ark ntabw bitwaje ko ari ivuriro cyane ko ivuriro riri inyuma kd nyiri ivuriro arazwi.none se nigute nyir’inzu yaba atazwi kd abantu barabaruje ubutaka.

Aline yanditse ku itariki ya: 12-01-2013  →  Musubize

IBYA RUSIZI BYO NI IBINTU UMUNTU YAKITA AMACENGA GUSA, ATI GUTE: NI MUJYE KURI WA MUHANDA UJYA KU KARERE KA RUSIZI MUREBE UKUNTU KUBERA KO BAZI KO HE AZAZA BARI KUWUKORA BAWUTSINDAGIRA BAJIJISHA ABANTU GUSA. KUKI BATAWUKOZE MBERE? NIMURANGIZA MUJYE KUMUHANDA BUGARAMA- MUGANZA NAHO MUREBE! BAZAJYA BAKORA IBYIZA GUSA ARI UKO DUFITE ABASHYITSI KWERI? UMUNTU UTARI GUSIGA IRANGI KU MUGANZA WE NI UKUMUFUNGU NYUMA AGATANGA NAMANDE! IBYO BIRAMBABAZA CYANE CYANE! UMUGORE UHARI NGO EX WA MUGANZA NAWE YASENYE AMAZU KABAYE KANDI NAWE ARANGWA NIBIKORWA BIDAFUTUTSE. URURGERO NUBU MU GISHANGA HARI IBIBAZO BAGENDA BAPFUKIRANYA ABANTU NTIWAREBA! IKINDI MVUGA NI MUTUBABARIRE MUTUBWIRIRE UMUKOBWA WITWA LEA UKORERA MTN AGERAGEZE ATANGE SERVICE NZIZA AREKE GUSUZUGURA ABANTU KUKO ARAKABIJE. AFATA PHONE ARI KWAKIRA ABANTU AKABIRINGANA NTIWAREBA!

RUBWA yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

Uretse no kuhafunga ahubwo bazahasenye kuko ni kwa shitani pe!! Hari n’aba commissionnaires bahakorera bashakira ba mucutsumumpe indaya zigezweho.

yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

Iri cumbi ngo ntirizwi!rituye mumujyi rwagati,bareke kujijasha abantu aha hantu hamaze igihe kinini hakora rwose nanjye ndahazi

rwandanziza yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka