Bageze aho bamutema igitsina ariko yanze kureke kwiba

Nyuma yo kumara igihe kirekire muri gereza azira kwiba akaza gufungurwa , tariki 09/01/2012, Dusingizimana Saveri, w’imyaka 34 y’amavuko,ukomoka mu murenge wa bushoki ho mu karere ka Rulindo yongeye gufatanwa ibintu bitandukanye birimo n’amafranga yibye mu baturanyi.

Dusingizimana avuga ko yumva kwiba ari ibintu byamujemo ku buryo yagerageje kubireka bikamunanira. Kuri uyu wa gatatu yazindukiye mu rugo rw’umukecuru witwa Mukanegazi Valeriya utuye mu murenge wa Bushoki ahiba amafaranga 4000, imyambaro ine y’ibitenge hamwe na radiyo.

Uyu mukecuru avuga ko uyu muhungu atari amuzi gusa ngo amaze gufatwa yasanze abantu benshi bamuzi ko atuwe yiba.

Yagize ati “Nazindukiye mu kinani njya kuzirika ihene mvuyeyo mbona umuntu ansohokeye mu nzu afite imyenda mu ntoki , radiyo, n’amafranga yo yari yarangije kuyabika ariko twamusatse tuyamukuramo.”

Dusingizimana yafatanywe ibyo yibye.
Dusingizimana yafatanywe ibyo yibye.

Abaturanyi b’uyu muhungu bavuga ko kwiba yabigize umwuga ngo kuko we ubwe iminsi myinshi ayibamo afunze. Bavuga kandi ko amaze igihe kinini arwaye igitsina ngo bamubaza akavuga ko yaguye ku muhoro ukamutema nyamara abandi bo bakavuga ko bamutemye igitsina yibye.

Iyo urebye kandi ubona akiva amaraso, aba baturanyi bavuga ko ahora afatwa bakamukubita ngo hari n’aho bamutemye amaguru.

Uyu muhungu ugaragara nk’ufite imbaraga zo kuba yakora imirimo yo kwiteza imbere, avuga ko ngo yiba atabizi. Agahamya ko ngo ari uburozi ashobora kuba yarakuye ku nanga nayo yigeze kwiba hanyuma bakamuterereza guhora yiba.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yafunguwe le9/1/2012 afashwe le9/1/2013 anniversaire ye imusubije muri gereza ni ya minsi mirongo ine bavuze se ko yaba irenga? Imana imufashe kwihanira kureka.

MUSHUMBA Etienne yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

Nyamuneka aaura indwara zo mu mutwe ni bafashe uyu musore.mese murmva atarwaye?
Polisi nimufashe bamushikirize aba byigiye barebe

buntu yanditse ku itariki ya: 9-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka