Amajyaruguru: Hafashwe ingamba zikomeye zo gukumira ubujura muri SACCO

Guverineri w’intara y’amajyaruguru aratangaza ko hafashe ingamba zikomeye zo kugenzura neza imiterere y’imirenge SACCO yo muri iyo ntara kugira ngo hamenyekane uko umutungo uhagaze muri ibyo bigo by’imari bityo ahazagaragara ibibazo hafatirwe ibyemezo.

Bosenibamwe Aimé aratangaza ibi mu gihe mu karere ka Gicumbi hagaragaye umurenge SACCO wibwe amafaranga agera kuri miliyoni 20. Uwayibye yarafashwe bituma hafatwa ingamba zo gukumira ubujura nk’ubwo.

Guverineri Bosenibamwe avuga ko zimwe mu ngamba zafashwe, zo gukumira ubujura bw’umutungo w’abaturage uba muri SACCO, harimo gushyiraho itsinda muri buri karere ryo kugenzura imikorere ya za SACCO.

Agira ati “Twemeje ko rero hashyirwaho komisiyo muri buri karere yo kujya gucukumbura imiterere y’imirenge SACCO kugira ngo tumenye uko umutungo uhagaze wa buri murenge SACCO, ndetse ubutaha tuzafate ibyemezo aho bigaragaye ko hari ibibazo.”

Akomeza avuga ko kandi bafatanyije ba BNR, hemejwe ishyirwaho ry’amabwiriza akomeye cyane agenga imicungire y’imari muri SACCO z’imirenge mu ntara y’amajyaruguru.

Uturere two mu ntara y’amajyaruguru kandi tugomba gucungira hafi imicungire y’imari muri za SACCO kugira ngo itononekara. Ibyo bizashyirwa mu bikorwa n’umyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere muri buri karere.

Uwo muyobozi asabwa kuzajya ahuza buri cyumweru abagenzuzi ba SACCO bashyizweho na BNR kugira ngo bagenzweho uko buri SACCO ihagaze. Mu nama y’umutekano y’akarere iba buri kwezi naho uwo muyobozi asabwa kuzajya ageza ku bayirirmo uko SACCO zo mu karere zihagaze kugira ngo ibibazo birimo bikemurwe.

Guverineri Bosenibamwe agira ati “Mbere twafataga SACCO nk’aho ari ibigo byigenga. Ni ibigo by’imari byigenga koko nibyo. Ariko ni umutungo w’abaturage. Kandi ibyo dushinzwe nk’abayobozi dushinzwe inyungu z’abaturage aho zaba ziri hose.”

Mu ntara y’amajyaruguru ni mu karere ka Gicumbi hamaze kumenyekana ubujura muri SACCO. Ubwo bujura bwamenyekanye ari uko hakozwe igenzura. Guverineri Bosenibamwe avuga ko igenzura nirikorwa n’ahandi bizatuma hagaraga ibindi bibazo bityo bikemurwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka