Rusizi: Yagiye kwishyingira agezeyo abura umugabo

Umukobwa w’imyaka 20 witwa Nkejuwimye Gentille wo mu murenge wa Gihundwe yahamagawe n’umuhungu kuri telefone amusaba kuza bakabana, ariko ubwo nyamukobwa yazingaga utwe yageze aho umuhungu atuye aramubura ahamara iminsi igera kuri ibiri amutegereje.

Uyu mukobwa ngo icyamuteye kujya kwishyingira kuri uwo muhungu nuko bari bamaze iminsi baryamana rwihishwa bityo akaba yaragize impungenge zuko yaba atwite.

Nyuma yo gutegereza uwo muhungu akamubura yagize ubwoba bwo gusubira iwabo ahita yohereza mama we ubutumwa bugufi kuri telefone buvuga ngo ejo muzaze gutora umurambo.

Ubwo mama we yabonaga ubwo butumwa yahise yirukira gushaka umwana we ari bwo uyu munsi mu gitondo kuwa 09/01/2013 yamusanze mu rugo rw’umuturage ahita amuzana kuri Polisi kugira ngo babashe gukurikirana uwo muhungu ku ihohoterwa yakoreye uwo mukobwa wari usazwe ari n’umunyeshuri.

Kugeza magingo aya uwo musore aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Iyihuse Ibyara Igihumye Niwe Wabyiteye

Ni Viateur yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

yegoko!yemwe ntago ari ukwishingira, ahubwo nu kwishyingira! gusa renka mbwire abadada boseko ntampamvu nimwe yokwiyahura kuberako uwo mwa hanaga yakwanze kukonge mbona urulukundo ari six gusa niba mbeshye nibere delape! umutipe akundana nu mutipet,mugitondo nimugoroba mugitanda <ngopa^ nukuri ibyo mveze nibyo kandi ndabizi. none rero bakobwa namwe basore ndabona u Rwanda rutorohowe kubijyanye nuko urubyiruko turi kwitwara. murakoze 0725812926< mumbaze

JEAN PAUL. yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

UWO MUDADA NIYIHANGANE NUBWO YAKAROMESE(YITANZEHO URUGAMBO)BASI I M SORRY.

GILBERT yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

ariko se kwishyingira bihurirahe no kwiyahura nabura uwomugabo nategereze azabona undi mugabo kandi umukunda abantu bajye bareka kwiyambura ubuzima ntampamvu kandi kubaho nkicyihebe sibyiza .

zapis yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

niyihangane ariko muri iki kinyejana nta muntu warukwiye kwishyingura nako kwishingira,kuko ntibikigezweho n’abubatse ubu benshi bazubatse kumutwe.

cyabingo yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

mu oriciga( urukiga) bavuga "kwishingira"mukinyarwanda kizima bavuga "kwishyingira".

sam yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

uyu mukobwa nagende asubire iwabo atuze yiyubahe azabona undi mugabo kuko uwo ni uwo kumutesha umutwe n’ ubundi. ahubwo atangire ateganye ko ashobora kuba atwite yitegure kurera umwana we.

TETA yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

Aya makuru nubwo afite icyo ashamikiyeho ariko siyo, kuko uyu mwana w’umukobwa atamaze amajoro abiri nk’uko umunyamakuru avuga, ikindi uyu mwana ntabwo yagiye agiye kwishyingira, ahubwo ni kwa kundi umuntu aba ashaka kureba niba abe bamukunda koko cyane abana b’aba adolescents bazwiho kwivumbura, kwiyemera no gushaka kwigenga, bigatuma akora udu tendo nk’utwo. Ikibigaragaza ni uko umwana ubwe ariwe wiyandikiye message abwira nyina ngo azaze gutora umurambo.

yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

Bavuga "kwishyingira", ntibavuga "kwishingira". bituma umuntu yumva inkuru atinze...

Marie yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

ESE NI UKWISHINGIRA, CYANGWA NI UKWISHYINGIRA????? MBEGA INKURU NAYISOMYE SINUMVA ICYO ISHAKA KUVUGA...

Bebeto yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka