Rubavu: Bajyanywe imbere y’ubutabera bazira gutaburura inka

Abagabo barindwi bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bashyikirijwe ubutabera kuri uyu wa 16/01/2013 bazira gutaburura inka ebyiri zatewe imiti bakazirya bagatanga n’inyama abaziriye bikabaviramo gupfa.

Inka zari iza Safari zahambwe kubera ko zari zipfushihe maze ushinzwe ubworozi mu murenge wa Nyamyumba azitera imiti imbere y’abaturage ababwira ko uwazirya zamugiraho ingaruka.

Taliki 26/10/2012 abari bashinzwe kurinda izo nka zahambwe bafatanyije n’abaturage baraziburuye banatanga inyama mu baturage bituma abana babiri bitaba Imana naho abandi baturage batanu bakajyanwa kwa muganga.

Umwe mu baregwa witwa Rurihose Jean Damascene yacyuye ibiro bitandatu ndetse biviramo umwana we w’imyaka itatu kwitaba Imana.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka