Abazira impanuka zo mu muhanda muri 2012 bagabanutseho 21%

Nubwo abantu 308 basize ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda mu mwaka wa 2012 ngo uyu mubare ni muto ugereranyije na 392 wagaragaye mu 2011.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Superintendent Theos Badege, avuga ko kugabanuka kw’imfu z’abazira impanuka biterwa n’ingamba polisi igenda ifata mu kubungabunga umutekano w’ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda.

Ukwezi kwabayemo impanuka nyinshi ni ukwezi kwa Gicurasi aho abantu 44 babuze ubuzima naho Nyakanga abantu 42 bakabura ubuzima mu gihe Kamena hapfuye 23 gukurikira ukwezi kwa gatatu.

Impanuka nyinshi zabaye zatewe no kurangara ku batwaye ibinyabiziga hamwe n’umuvuduko ukabije, ndetse umuvugizi wa polisi avuga ko zashoboraga kwirindwa iyo abakoresha umuhanda bubahiriza amategeko uko babisabwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu Karere ka Huye ,Umurenge wa Simbi,kagari ka KABUSANZA,UMUDUGUDU WA RUSUMA harakabije umutekano muke uterwa n’insoresore zihiganje zikina urusimbi ku mugaragaro kandi Ubuyobozi burebera, iyo zirangije urusimbi ziraharwanira kakahava ugasanga bihungabanya umutekano ku rwego rwo hejuru; uyu mutekano muke kandi kuri iyi centre ubona ko unaterwa n’ibiyoga by’ibikorano bizwi ku izina ry’igikwangari bicuruzwa ku mugaragaro n’uwitwa Claude,bamara kubihaga bagahungabanya umutekano w’abaturage bahahira mu gasoko kari kuri iyi Centre! Usanga abaturage bibaza niba nta Polisi ikorera muri uyu Murenge bigeza aho abantu bakina urusimbi ku mugaragaro kandi bakanywa ibiyobyabwenge ku mugaragaro,birababaje kabisa!

NDIVUGIRA Anitha yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka