Abajura bari bamaze amezi agera kuri atanu baratanze agahenge mu murenge wa Murunda, bongeye kuyogoza amwe mu mazu y’abaturage, bakaba baribye ahantu hatatu hatandukanye mu ijoro rishyira kuwa kane tariki 16/05/2013.
Litiro 180 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga, ibiro 8,5 by’urumogi ndetse n’amaduzeni 30 y’inzoga zo mu mashashi zirimo SKYS Vodka nibyo byamenwe mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera ubwo bakanguriraga urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge.
Abagabo 10 bo mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi banze kurara irondo mu ijoro rishyira tariki 18/05/2013 bituma inzego z’umutekano zibihanangiriza kuko ngo bimaze kuba akamenyero.
Abatwara abantu ku ma moto no ku magare bo mukarere ka Ngoma bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, kuri uyu wa Kane tariki 16/05/2013. Babikoze nyuma y’aho rumwe mu rubyiruko rwo muri aka karere rutungwa agatoki kuba arirwo rwinshi runywa ibiyobyabwenge.
Nyirambogo Rose, umugore ukora umwuga w’ubuvuzi gakondo mu karere ka Muhanga avuga ko amarozi abaho nubwo benshi batabyemera kuko we ngo ashobora kuvura bamwe mu barozwe.
Mu mukwabo wakorewe mu kagari ka Nyabivumu, umurenge wa Nyamata, tariki 17/05/2013, hafashwe abantu 24 bakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura. Abo bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.
Inzego za Polisi mu karere ka Gisagara zahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge kuko biri mu bikurura umutekano muke cyane ko abanyarugomo bafatwa bagaragarwaho no kuba babinyweye.
Umugore witwa Nyiranshimiyimana Consolata utuye mu murenge wa Rugengabari, akarere ka Burera, avuga ko aterwa ubwoba n’umugabo we witwa Nshakirabandi Emmanuel wamubwiye ko azamwica kubera amakimbirane bafitanye yaturutse ku mafaranga.
Umukobwa witwa Dancilla Musabyimana yaje mu bitaro bya Kaminuza aje kwivuza ikibyimba cyo mu muhogo tariki 14/05/2013 bucyeye bwaho ku mugoroba abyarira mu musarane waho.
Ndagijimana Yohani w’imyaka 50 y’amavuko yitabye Imana ahanutse hejuru y’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari imuvanye mu karere ka Rutsiro agiye kurangura imyenda mu karere ka Rubavu.
Abaturage babiri bo mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira bagwiriwe n’ikirombe bahita bitaba Imana ubwo barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram mu buryo butemewe mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya kuwa mbere tariki 13/05/2013.
Kantarama Anne Marie w’imyaka 58 ndetse n’umukobwa we witwa Izerimana Gisele w’imyaka 20 y’amavuko bo mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke bafungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga muri aka karere bakekwaho urupfu rw’umugabo nyir’urugo.
Inzu y’uwitwa Munyabarame Jean Pierre iherereye ahitwa Kamuhanda mu kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo kuwa 13/05/2013, ku bw’amahirwe ntihagira umuntu uyigwamo.
Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko wo mu mudugudu wa Rumuna, akagari ka Wimana mu murenge wa Ruharambuga wo mu karere ka Nyamasheke arakekwaho gusambanya undi mwana w’umukobwa ufite imyaka 4 gusa y’amavuko.
Jean Bosco Nduwamungu, Jean de Dieu Kalisa, Jean Claude Nsengimana, Samuel Shyaka na Silvain Mutabaruka bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Rukara bakekwaho icyaha cyo guhiga muri Parike y’Akagera mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Kuva tariki 10-13/05/2013, ahantu hatandukanye mu karere ka Kamonyi, hishwe abantu bane. Impamvu z’ubwo bwicanyi ziratandukanye kandi bamwe mu bakekwaho ubwo bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi.
Abakozi babiri b’ikigo nderabuzima cya Muhoza mu karere ka Musanze, bafunze bazira kwiba amafaranga agera kuri miliyoni 57 banyereje kandi bari bashinzwe kuyakira no kuyabitsa kuri konti y’ikigo nderabuzima ibarizwa muri Banki ya Kigali (BK).
Abantu batanu bakomoka mu turere dutandukanye tw’igihugu batawe muri yombi na Polisi mu cyumweru gishize nyuma yo gufatanwa urumogi na kanyanga. Abatawe muri yombi ni Jean Damascene Havugimana, Grace Mukanyandwi, Germaine Uwera, Tuyishime na Jeannette Uwimana.
Mu ijoro rishyira tariki 12/05/2013, Hajabakiga Gaspard wo mu mudugudu wa Gikuyu mu kagari ka Ninzi, mu murenge wa Kagano yari yivuganywe n’abaturage bo mu mudugudu wa Mujabagiro muri ako kagari bamushinja kuba “Umucuraguzi”.
Umwana w’imyaka 5 witwa Tuyishime Gadi ukomoka mu mudugudu wa Nyawenya, akagari ka Bigoga mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi yitabye Imana tariki 11/05/2013 yishwe n’inzuki.
Mu rwego rwo gkomeza kubacungira umutekano harebwa ko nta kintu kitemewe kinjizwa muri gereza, abagororwa basaga gato 3500 bafungiye muri gereza ya Nyamagabe barasatswe tariki 11/05/2013. Igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’urwego rushinzwe gucunga amagereza, ingabo ndetse na Polisi.
Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gicumbi zatwitse muruhame rw’abaturage litiro 700 na chief Waragi 2000 za kanyanga, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano mu mirenge yo ku mupaka yo mu karere ka Gicumbi, kuwa Kane tariki 09/05/ 2013.
Ubwo hakorwaga urugendo rugamije kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo, tariki 09/05/2013, hatwitswe biyobyabwenge bitandukanye birimo chief waragi amapaki 120.
Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abaturage mu karere ka Rwamagana bakoze umukwabu mu murenge wa Kigabiro batahura abantu bagaragara ko ari bakuru 93 batagira ibyangombwa bibaranga na busa, abandi 14 bafatanwa ibiyobyabwenge bitandukanye bacuruzaga muri uwo murenge.
Nsengimana Gerard ucururiza mu Murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo yatewe n’abajura mu ijoro rishyira tariki 09/05/2013 bamuteragura ibyuma banamwambura amafaranga miliyoni 5 n’ibihumbi 200, igikorwa cyanakomerekeyemo abandi baturage babiri bari baje gutabara.
Ubwo Uhoranyingoga Methode w’imyaka 30 wo mu murenge wa Kamembe yafatanywaga ibipfunyika 120 by’urumogi, tariki 09/05/2013, yatangaje ko kujya mu rumogi yabitewe n’inzara.
Mu ngingo nyamukuru Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Kabahizi Celestin yagejeje ku baturage b’imirenge ya Mukamira, Karago na Jenda mu karere ka Nyabihu yabibukije ko buri wese aharanira kuba umusemburo mu kwicungira umutekano aho atuye.
Ku mugoroba wa tariki 08/05/2013 inzuki zitagira nyirazo zadukiriye ihene 10 za bamwe mu batuye mu mudugudu wa Kinyoni mu Kagali ka Gati mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza zirazirya kugeza ubwo zimwe muri zo zipfuye.
Nyuma y’igihe cy’imyaka ibiri hafatwa ibiyobyabwenge mu duce dutandukanye tw’akarere ka Kamonyi, Ubushinjacyaha ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge, bwafashe icyemezo cyo kubitwika kuko byari bibitswe mu nzu bakoreramo kandi bishobora guhumanya ubuzima bw’abahakorera n’abahagenda.
Ndagijimana Theophile w’imyaka 40 y’amavuko ukomoka mu Mudugudu wa Cyantwari, Akagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mareba ho mu Karere ka Bugesera yishe umwana we Uzabakiriho Emmanuel w’imyaka 19 nyuma yo kumukubita igiti mu mutwe ahita atoroka.