Rutsiro: Yishe mugenzi we amukubise umwase ubwo barimo basangira umusururu

Irankunda Félicien yivuganye Hakizimana Emmanuel amukubise umwase mu mutwe ubwo barimo basangira umusururu ariko hakaza kubaho intonganya hagati yabo tariki 20/07/2013 mu masaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba.

Ubwo bari mu kabari k’uwitwa Kanani Alphonse gaherereye mu kagari ka Cyarusera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro baje gutongana, nyuma Iradukunda aza gusohoka, yegura umwase wari hanze awukubita Hakizimana mu mutwe, Hakizimana we akaba yari yaje muri ako kabari aturutse mu mudugudu wa Nyakabuye mu kagari ka Mageragere.

Hakizimana yahise ajyanwa kwa muganga ariko nyuma y’igihe gito ahita ashiramo umwuka. mu gihe Irankunda we yahise aburirwa irengero, akaba akomeje gushakishwa. Hakizimana wari afite imyaka 35 y’amavuko asize abana batatu n’abagore babiri.

Irankunda ngo nta makimbirane yari asanzwe afitanye na Hakizimana ndetse ngo nta n’amahane bari basanzwe bamuziho, ahubwo ngo bishobora kuba byatewe na kwa kundi abantu bamara kunywa bagatongana nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyarusera, Ntaganira Nathan.

Yagize ati “ nta makimbirane rwose ni bya bindi byo mu kabari abantu bacokozanya.” Ntaganira yaboneyeho no kugira inama abacuruza mu tubari ko bakwiye kujya birinda gukomeza guha umuntu ibinyobwa kandi babona atangiye gusinda.

Abaturage bavuga ko abacuruza uwo musururu bashobora kuba bawuvangamo ibindi bintu maze abawunyweye bagasinda, kugeza ubwo bicana kandi ntacyo basanzwe bapfa. Mu dusantere dutandukanye two mu murenge wa Mushubati hakunze kugaragara inzoga z’inkorano zikunze kugira uruhare mu guhungabanya umutekano.

Abayobozi muri uwo murenge bakunze kuvuga ko bazifata bakazimena, ariko mu kanya gato abazicuruza bakongera bagakora izindi, rimwe na rimwe ndetse bakazikorera mu ngo iwabo bihishe ku buryo kubatahura biba bigoranye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

munyibukije wa mupadiri bakubise ifuni

keka yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka