Kayonza: Umukino mushya wa Tombola watumye bamwe bataha amara masa nyuma yo kuwushoramo ibyo bacuruje

Bamwe mu barema isoko ryo mu mujyi wa Kayonza tariki 19/07/2013 batashye amara masa nyuma yo gushora amafaranga bari bacuruje mu mukino mushya wa Tombola wari uri muri iryo soko.

Ba nyir’uwo mukino bazana ibintu bitandukanye birimo amabase, amasafuriya, amasahani, telefoni, inzoga za Primus n’imitobe bakabinyanyagiza hasi. Umuntu wiyemeje gukina uwo mukino bamuha akantu kameze nk’umuringa agahagarara mu ntera ingana na metero 20 ugereranyije, uwo muringa akawunaga ku kintu yifuza gutombora, wajyamo akaba aracyegukanye.

Uwo mukino witabirwa n’abantu benshi bari mu byiciro binyuranye kuva ku bana ku geza ku bantu bakuru kandi b’ibitsina byombi. Cyakora bamwe baba birebera gusa batari mu mukino nk’uko abo twasanze bawukurikiye babidutangarije.

Bavuze ko umuntu ushaka gukina atanga igiceri cy’ijana bakamuha imiringa itatu hanyuma akigeragereza amahirwe. Umuntu ngo iyo afite amahirwe ashobora gutombora inshuro eshatu yifashishije iyo miringa itatu aba yahawe ku giceri cy’ijana, ariko hakaba n’ubwo umuntu atagira ikintu na kimwe atombora.

Ibi ni bimwe mu byo abitabira Tombola baba bari gutombora.
Ibi ni bimwe mu byo abitabira Tombola baba bari gutombora.

Hari abari baremye isoko ryo kuri uyu wakabiri bamaze gucuruza ibyo bari bajyanye mu isoko bahitira muri uwo mukino.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 utashatse kutubwira amazina ye n’aho yaje aturuka, yavuze ko yari yajyanye ibitoki bibiri mu isoko akabigurisha amafaranga 5000, nyuma akaza kujya kugerageza ayo mahirwe muri uwo mukino.

Avugana na bagenzi be bakurikiranaga uko umukino ugenda yagize ati “Uzi ko mpombye ibihumbi bine byose ngo ndashaka amasafuriya? Nabonye abandi bari gutsinda nanjye numva ko byanze bikunze nza kugeraho ngatsinda none amafaranga anshizeho”.

Uku ni na ko umwana uri mu kigero cy’imyaka 15 yabivuze kuko na we ngo yari afite amafaranga 1000 akayashora yose nyamara ntagire amahirwe yo gutsindira ikintu na kimwe. Cyakora abagiriye amahirwe muri uwo mukino bavuga ko ari umukino mwiza kuko ushobora gutuma umuntu abona ikintu gihenze kandi yashoye igiceri cy’ijana cyonyine.

Umukino witabirwa n'abantu bari mu byiciro binyuranye.
Umukino witabirwa n’abantu bari mu byiciro binyuranye.

Mukiza wari umaze gutsindira telefoni igendanwa ifite agaciro k’ibihumbi 20 yabivuze muri aya magambo “Uyu mukino wa tombola ni sawa (mwiza) kabisa. Iyi telefoni ubu nyiguze igiceri cy’ijana kandi igura ibihumbi 20.

Nyir’uyu mukino ntiyashatse kugira byinshi awudutangarizaho. Ntiyanashatse no kuvuga amazina ye, ariko hari abavuga ko yaba yarawuvanye mu ntara y’amajyaruguru. Icyo yadutangarije ni uko ngo ari ku kazi akaba atabona umwanya wo kutuvugisha.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka