Gatumba: Abantu 9 barimo umukozi wa GMC bafunze bazira kwiba amabuye y’iyo sosiyete

Abantu umunani bafashwe biba amabuye y’agaciro muri sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Gatumba yitwa GMC (Gatumba Mining Concession), hamwe n’umwe mu bakozi b’iyo sosiyete bafungiye kuri polisi mu karere ka Ngororero aho bategereje gushyikirizwa ubutabera.

Nk’uko tubitangarizwa n’abashinzwe umutekano w’iyo sosiyete, tariki 20/07/2013 ahagana mu masaha ya saa munani za mu gitondo nibwo abo bantu 8 bafashwe barimo gusohora amabuye ubwo bari bamaze gusohora ibiro bigera kuri 247, by’amabuye y’ubwoko butandukanye, harimo koruta na gasegereti.

Nk’uko abashinzwe gucunga umutekano w’iyo sosiyete bakorera RGL (Rwanda Garden and Lands Company) babivuga, ngo abo bajura babanje kugerageza guca ku bacunga umutekano kugira ngo babakingire ikibaba maze barabangira.

Amazu abikwamo amabuye y'agaciro ya sosiyete GMC mu karere ka Ngororero.
Amazu abikwamo amabuye y’agaciro ya sosiyete GMC mu karere ka Ngororero.

Nyuma yabwo banyuze ku mukozi w’iyo sosiyete ushinzwe kwakira no gupima amabuye avuye hirya no hino witwa Mugeni Josiane maze ngo abaha imfunguzo zo ku bubiko bwa sosiyete nabo bajya kuzicurisha akaba ari nabyo akurikiranyweho.

Nyuma yo gutahura uwo mugambi, byatumye abarinda GMC bahora barikanuye ari nako bamenyesha polisi kugira ngo izabatabare byihuse, dore ko bo nta ntwaro zikomeye baba bafite.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga, S/SPT Yahaya Simugaya Freud, araburira abantu bose bafite ibitekerezo byo gukora ibyaha ko ijisho rya polisi ribareba kandi rizabashyikiriza ubutabera.

Mu bafatiwe mu cyuho harimo 6 bo mu karere ka Ngororero, umwe wo mu karere ka Ruhango n’umwe wo mu mujyi wa Kigali.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bariya bajura kimwe n’abacukura amabuye y’agaciro ku buryo butemewe n’amategeko bateza umutekano muke muri GMC. ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bufatanyije n’inzego z’umutekano babamaganye inshuro nyinsho. ngo uwanze kumva ntiyanze no kubona kandi ngo iminsi y’igisambo irabaze.

alias ndashimiye yanditse ku itariki ya: 24-07-2013  →  Musubize

Simugaya Fred ni DPC wa Ngororero si uwa Muhanga. bariya bajura kimwe na babandi bacukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko bateza umutekano muke mu GMC. ubuyobozibw’akarere ntibuhwema kubamagana bufatanyinje n’inzego z’umutekano banze kumva. ariko ngo uwanze kumva ntiyanze no kubona kandi ngo iminsi y’igisambo irabaze. habuze amafoto yabo. ni kuki ahandi iyo ibisambo byafashwe bahita bashyira amafoto yabyo mu binyamakuru byambaye amapingu birinzwe n’umupolisi kuki mwe mutabikora mutyo?? nibabirekura biziyoberanya bijye kwiba ahandi kuko bitazwi ku mafoto ndetse no ku mazina!

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka