Rusizi: Minisitiri w’umutekano yihanganishije Abakongomani bahuye n’impanuka

Leta y’u Rwanda yihanganishije abaturanyi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, babuze ababo mu mpanuka iheruka kubera mu karere ka Rusizi igahitana abagera kuri barindwi berekezaga Uvira iturutse Bukavu ariko inyuze mu Rwanda kuwa Kane tariki 18/07/2013.

Ubwo yasuraga aho abarokotse barwariye mu bitaro bya Mibirizi, Minisitiri w’Umutekano yavuze ko iki gikorwa cyo guha Abanyekongo imirambo y’abazize iyo mpanuka kiranga ubupfura bw’Abanyarwanda mu rwego rwo kubahiriza uburengazira bw’ikiremwamuntu.

Abayobozi batandukanye mu muhango wo kwifatanya n'Abakongomani mu kababaro k'ababo bishwe n'impanuka.
Abayobozi batandukanye mu muhango wo kwifatanya n’Abakongomani mu kababaro k’ababo bishwe n’impanuka.

Muri uyu muhango kandi Minisitiri w’umutekano yashimiye inzego z’itandukanye zirimo abaganga, inzego z’umutekano n’abaturage bihutiye gutabara abaturanyi babo, abashimira ko batigeze barangwa n’ingeso yo gusahura ahabaye impanuka.

Minisitiri Fazil yatangaje ko ibikorwa by’ubunyangamugayo mu gutabara bigaragara mu gihugu hose, aho Abanyarwanda bihutira kubika neza ibintu byabahuye n’impanuka.

Guverineri w'intara ya Kivu y'Amajyepho ashimira Leta y'u Rwanda ku butabazi bakoreye Abacongomani.
Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepho ashimira Leta y’u Rwanda ku butabazi bakoreye Abacongomani.

Ni no muri urwo rwego Abakongomani bose bagize ibyago bahawe ibyabo byose ku mugaragaro. Muri byo hari harimo amadolari angana na 2755, amafaranga akoreshwa muri Congo ibihumbi 56.950 n’ibindi bintu byari biri muri iyi modoka.

Polisi y'u Rwanda iri gushyikiriza Abacongomani ibyabaguye mu mpanuka.
Polisi y’u Rwanda iri gushyikiriza Abacongomani ibyabaguye mu mpanuka.

Itsinda ry’abayobozi b’intara ya kivu y’amajyepfo riyobowe na Guverineri Marcellin Cishambo Ruhoya, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bubutabazi bagaragaje kuva impanuka yaba kugeza icyo gihe igikurikirana abakomerekejwe niyo mpanuka bari mubitaro bya Mibirizi.

Porisi y’igihugu yasobanuriye iryo tsinda ry’Abacongomani uburyo impanuka yabaye n’icyayiteye. Polisi isobanura ko yatewe n’umuvuduko ukabije kandi nabo bagezwa aho iyo mpanuka yabereye basanga ari ko bimeze.

Aho imodoka yakonkobotse.
Aho imodoka yakonkobotse.
Bamwe mu barwayi bari kwitabwaho Mibirizi
Bamwe mu barwayi bari kwitabwaho Mibirizi
Abitabye Imana bashyikirijwe ubuyobozi bwa Congo kugira ngo bagezwe iwabo.
Abitabye Imana bashyikirijwe ubuyobozi bwa Congo kugira ngo bagezwe iwabo.
Iyo ni imizigo y'abahuye n'impanuka igiye guhabwa Abacongomani.
Iyo ni imizigo y’abahuye n’impanuka igiye guhabwa Abacongomani.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BIRIYA NDABONA ARI IBITARO BYA GIHUNDWE AHO KUBA IBITARO BYA MIBILIZI\\

IYI NKURU YAKOSORWA KUKO NJYE NIHO NKORERA

KIBOKO yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Reka tujye tubakorera ikosora ubundi ngo Umwanzi wawe nasonza umugaburire ,nagira ikibazo umwereke ko umwitayeho kdi ngo inzira ijya mu ijuru ica muri sallon y’umwanzi wawe.

bonbon yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka