Ngororero: Abantu 43 bazize imfu zidasanzwe mugihe cy’amezi 3 ashize

Ibyaha bitandukanye byiganjemo amakimbirane yo mu miryango nibyo byavuyemo impfu z’abantu 43 mu gihembwe gishize mu karere ka Ngororero, nk’uko byatangarijwe mu nama y’umutekano yahuje ubuyobozi bw’Inkeragutabara mu ntara y’Iburengerazuba n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngororero, SSP Fred Simugaya, yatangaje ko hari n’ibindi bikorwa bitera umutekano mucye muri aka karere, birimo gupfa imitungo, kunywa ibiyobyabwenge n’ababyeyi batita ku burere bw’abana babo.

Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhora bakora intonde z’ingo zigaragaramo amakimbirane ikagirwa inama hakiri kare. Bakamenyekanisha abanywa ibiyobyabwenge n’abigize indakoreka mu guhungabanya umutekano w’abaturage, bagashyirwa aho bakwigishirizwa.

Abayobozi b’imirenge bongeye gusabwa gutunganya amarondo agakorwa ku buryo bunoze ntibibe ibya nyirarureshwa.
Inzoga zituma abaturage bahorana isindwe bikabaviramo gukora ibikorwa by’urugomo n’ubunebwe nazo ngo zigiye gupimwa hakarebwa niba zitarengeje ibipimo by’alukolo.

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu ntara y’Uburengerazuba, General Eric Murokore yaasabye inzego z’ibanze guhora zihumuriza abaturage bakirinda ikibarangaza nk’ibihuha, ahubwo bagakomeza gukorera igihugu no kucyitangira bihesha agaciro kandi baharanira kwigira.

Naho akarere ka Ngororero niko kabimburiye utundi mu kurangwa n’imicungire mibi ya za SACCO, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Ngororero nawe yabisobanuye Gedeon Ruboneza.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka