Rusizi: Amaze amezi 9 acumbika hirya no hino kubera amakimbirane mu muryango we

Virginie Mukandayisabye wo mu mumurenge wa Nyabitekeri mu kagari ka Mariba ho mu mudugudu wa Nyarusange ngo amaze amezi icyenda agenda acumbika mu ngo z’abandi kubera gutinya umutekano muke ukomoka ku muryango we.

Uyu mukecuru avuga ko yatandukanye n’umugabo we biturutse ku bwumvikane buke kuko umugabo we yahoraga amukubita buri munsi ariko guhita asaba ko batandukane. Nyuma yo gutandukana kwa bo, uyu mukecuru yahisemo gusubira iwabo aho avuka ariko ntiyahagirira amahoro kubera ko musaza we ngo atamushakaga mu rugo rwabo.

Ibyo byatumye afata icyemezo cyo gusaba umunani ku babyeyi be hanyuma barawumuha ariko musaza we arushaho kumwanga avuga ko ngo azanye igitugu mu muryango wabo nyuma yaho ngo yaje kujya amurandurira imyaka ye ahinze mu isambu ababyeyi bari bamuhayemo umunani.

Gusa ngo si aho byagarukiye kuko uyu mukecuru yaje guhindukwa n’abana be abyara aho ngo se ubabyara yabasobanuriye ko nyina ari mubi nabo bahita batangira kumwanga kugeza aho umuhungu we witwa Niyonagize yafashe umupanga ngo amuteme amusanze mu murima akizwa n’amaguru.

Mukandayisabye Virginie yaje kugeza ikibazo cye ku muyobozi w’akarere ka Nyamasheke hanyuma umuyobozi aza kumwandikira urwandiko avuga ko uyu mukecuru agomba gukemurirwa ibibazo afite harimo no kumusubiza inzu ye yambuwe.

Gusa ibyo umuyobozi w’akarere yasabye ngo ntibyubahirijwe kuko ngo abayobozi b’umurenge batigeze bagira icyo bamarira uyu mukecuru ahubwo ngo bavuga ko ngo ari umusazi kandi nyamara we ngo ari muzima, kugeza ubu uyu mukecuru ngo aracyagenda acumbika mu yindi mirenge kubera umutekano muke.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi rwose birashoboka ko byaba birimo akarengane, bikurikiranwe neza n’inzego z’uburenganzira bwa muntu uyu mukecuru rwose arenganurwe. Ashobora no kuba yarasazijwe n’uruhererekane rw’ibibazo arimo bidakemuka.

Leonidas M yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka