“Ntibikwiye ko umugabo yihanira” Umuyobozi wungirije wa Karongi

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi, Mukabalisa Simbi Dative, aragira inama abagabo kutagira ipfunwe ryo kwitabaza Police igihe abagore babahohoteye kuko nabo ngo bimaze kugaragara ko bajya bakubitwa n’abagore.

Ubwo yari ari mu nama n’abaturage bo mu murenge wa Rubengera, Mukabalisa yavuze ko hari abagabo bajya bakubitwa n’abagore babo, ariko bakagira ipfunwe ryo kubivuga kugira ngo badaseba mu baturanyi.

Yabivuze muri aya magambo: “Niba umugore yagukubise, wigira ipfunwe ryo kumurega, murege kuko nawe itegeko riramuhana. Niba akurusha imbaraga ugashaka kumuhohotera, azagukubita nyine! Ariko nujya kwihanira, uzahanwa kurushaho na rya hohoterwa bagukoreye ntago rizaba rikigaragaye”.

Kigali Today yaganiriye n’abantu b’ingeri zose harimo umugabo, umugore, inkumi, ndetse n’umwana w’umuhungu ukiri muto bagira icyo bavuga ku kibazo cy’abagabo bakubitwa n’abagore.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi, Mukabalisa Simbi Dative, mu nama n'abaturage mu murenge wa Rubengera.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi, Mukabalisa Simbi Dative, mu nama n’abaturage mu murenge wa Rubengera.

Umukobwa w’inkumi yagize ati: “Jyewe nta mugabo ndumva wakubiswe n’umugore, ariko biramutse bibayeho numva yakwihangana ntiyihanire kuko yihaniye yamwica. Ahubwo bashaka uko biyunga atarinze no kujya kumurega. Burya icya mbere si ukurwana”.

Umubyeyi washatse we abibona atya: “Umugore aramutse akubise umugabo njye numva atari ngombwa ko yajya kumurega. Ahubwo bashaka inshuti n’abavandimwe bakabunga ndetse bakabagira inama y’inkoramutima”.

Umubago we se abivugaho iki aramutse akubiswe n’umugore: “Njyewe umugore ankubise namwihanganira kuko nta kibazo naba nkemuye, ahubwo namureka ndetse sinongere no kurarana nawe, na byabindi namumenyereje byo kumupfumbata nkabimwima. Aramutse andushije imbaraga nabyo akabyiha, ubwo nyine ntakundi nabigenze nacisha make, ariko mbonye akomeje kujya ankubita nakwiyambaza gitifu”.

Umwana w’umuhungu wiga mu mwaka wa kane w’amashuli abanza. we ibye ni hatari, kuko ngo ntiyumva uko umugore ashobora kumukubita. Yagize ati “Ndamutse ndongoye umugore undusha imbaraga agashaka kunkubita sinamwemerera. Waba uri umuntu w’umugabo umugore akagukubita! Biramutse binambayeho namuta nkigendera”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza nawe akomeza avuga ko ubushyamirane mu ngo nta kindi bumaze usibye gusenya no gutuma abana batamererwa neza, bityo akagira inama abashakanye gukomeza kurangwa n’urukundo kugira ngo n’abana bazabarebereho. Ibi kandi ngo bizanatuma umuryango ugera ku iterambere, ndetse n’igihugu kibonereho.

Muri iyo nama abaturage banasabwe kugira vuba bagatanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza hakiri kare, dore ko umwaka wa 2013-2014 mu karere ka Karongi ugomba gutangira ku itariki 01/08/2013. Kugeza ubu akarere ka Karongi kari ku kigereranyo cya 51% mu bwitabire bwa mitiweli y’uyu mwaka utangiye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka