Nyamasheke: Umwana w’imyaka 12 yarohamye mu Kivu arimo kurya umunyenga mu bwato

Umurambo w’umwana w’imyaka 12 wo mu mudugudu wa Mbogo mu kagari ka Butare mu murenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke wataruwe mu Kiyaga cya Kivu kuri uyu wa 24/07/2013 nyuma y’uko yari yarohamye ku wa 22/07/2013 ubwo yari yajyanye n’abandi bana “kurya umunyenga mu bwato”, ariko bukaza kurohama.

Mu gihe uyu mwana w’umuhungu yashyinguwe kuri uyu wa 24/07/2013, ubuyobozi bw’umurenge wa Gihombo burasaba ababyeyi kwibuka inshingano yabo yo kurera, bityo bakarinda abana babo gukinira ku Kiyaga cya Kivu kuko kimaze guhitana ubuzima bwa benshi.

Uyu mwana witwa Ntirugirisoni Boaz w’imyaka 12 yarohamye mu Kiyaga cya Kivu ahitwa Kibati ku mugoroba wo ku wa 22/07/2013 ubwo ngo yajyaga mu bwato (akato gato k’ibiti) hamwe n’abandi bana ngo bumva umunyenga. Nyuma gato, ngo ubwato ngo bwaje kwibirandura ararohama, abandi bana bo baroga babasha kuva mu mazi.

Kuva amakuru yo kurohama kwe yamenyekana ahagana saa kumi n’ebyiri zo ku wa 22/07/2013, umurambo we wabashije gutarurwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 24/07/2013 ari na bwo yashyinguwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, Niyonzima Jacques agira inama ababyeyi y’uko bakwiriye kurushaho kurera abana babo babarinda kujya ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu kandi abana na bo bakirinda gukinira kuri iki kiyaga kimaze guhitana ubuzima bw’abatari bake.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka