Nyanza: Umuvandimwe yatemye undi bapfa imitungo nawe bamwihimuraho arakubitwa

Kanani Samuel w’imyaka 40 yatemye mushiki we witwa Nyiramahame Euphrasie w’imyaka 46 biturutse ku makimbirane yo mu miryango bari bafitanye ashingiye ku minani bahawe n’iwabo byarangiye nawe bamwe mu bandimwe bo muri uwo muryango bamwihimuyeho arakubitwa bikabije.

Ibyo byabereye mu mudugudu wa Masambu mu kagali ka Kiruli mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza tariki 21/07/2013 ahagana nka saa mbiri n’igice za nijoro (20h30).

Nyirabahame Euphrasie yatemwe ibirenge na musaza we bahita bamwohereza ku kigo nderabuzima cya Gataraga ahetswe mu ngombyi kuko yari amerewe nabi cyane; nk’uko Jean Pierre Nkundiye umuyobozi w’umurenge wa Mukingo ibyo byabereyemo abitangaza.

Avuga ko Kanani Samuel yatemye mushiki we bapfa iminani bahawe n’iwabo ariko ngo bakaba batabashaga kuyumvikanaho hari hashize iminsi mike urubanza rwabo rushyikirijwe komite y’abunzi b’aho batuye kugira ngo babafashe kubumvikanisha.

Ngo Kanani yahoraga mushike we ko ariwe ababyeyi bahaye imitungo myinshi naho we bakamuha mike. Mu gihe urubanza ruzacibwa n’Abunzi rwari rugitegerejwe, nibwo Kanani yatemyemo mushiki we amuhora ayo makimbirane ashingiye ku mitungo bari bafitanye.

Jean Pierre Nkundiye uyobora umurenge wa Mukingo yabwiye Kigali Today mu gitondo cya tariki 22/07/2013 ko Nyirabahame Euphrasie yakomeje kumererwa nabi cyane bigatuma yoherezwa mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda iri Butare mu karere ka Huye ngo aho bashobora no kuzamuca amaguru ye yombi.

Bamwe mu bavandimwe bo mu muryango nabo bihoreye

Bamwe mu bavandimwe bo mu muryango wa Nyirabahame bamuhoreye nabo bakubita uwo musaza we Kanani ku buryo nawe agaragaza ibimenyetso by’inkoni nyinshi yakubiswe nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Mukingo abitangaza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo bufatanyije na polisi ikorera mu karere ka Nyanza buvuga ko ku gicamunsi cya tariki 22/07/2013 buza gukorana inama n’abaturage bo muri ako gace kabereyemo ayo makimbirane bakaboneraho kuyamagana ndetse no gusaba abaturage kutihanira kuko nabyo bihanirwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ubwo twandikaga iyi nkuru Kanani Samuel yari ku biro by’ubuyobozi bw’Akagali ka Kiruli mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza hamwe n’ibikoresho bya gakondo birimo icumu n’umuhoro yakoresheje atema mushiki we mu gihe hari hagitegerejwe ko polisi iza kuhamufata ngo ijye kuba imukoreye dosiye y’urwo rugomo yakorereye umuvandimwe we bavukana kwa se na nyina.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ISI irikumusozo pe gutema umuntu umuziza ibitaka akwiye gukanirwa urumukwiye

eric yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka