Nyabugogo: Igisasu cya gerenade gihitanye abantu batatu
ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26/07/2013, ahagana i saa Moya igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade kiraturitse, gihitana abantu batatu n’aho abandi bagera kuri 32 barakomereka, nk’uko amakuru aturuka muri Polisi y’igihugu abitangaza.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege, yyatangarije Kigali Today ko icyo gisasu cyaturikiye mu bantu benshi bari muri gahudna zabo. Gusa amwe mu makuru aturuka mu baturage bari aho yemeza ko bo babonye undi muntu wa gatatu usa n’uwashizemo umwuka.
ACP Badege yakomeje atangaza ko kugeza ubu bamaze guta muri yombi umuntu umwe ukekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa. Gusa uwo muntu nta cyangombwa yari afite.
Kigali Today iracyabaurikiranira aya makuru.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusa birabaje ndihanganisha, ababuze ababo nabakomeretse ndashimira polisi y’igihugu ikomeze itubehafi.
Imana yakire abo banyakwigendera!Ariko se ko twumva ngo hafashwe abakekwa ntitumenye iherezo ryabyo!Baba basanga abo bafashe aribo babitera cg basanga ari abere bakabarekura?
Abobantu bapfuye na bakomeretse twifatanije nabo bihangane uwomuntu bakeka bamubaze neza birashobokako ari fdrl umunsimwiza
Abobantu bapfuye na bakomeretse twifatanije nabo bihangane uwomuntu bakeka bamubaze neza birashobokako ari fdrl umunsimwiza
yooooooooooooooo!birababaje! imiryango yabuze ababo niyihangane n’abanyarwanda muri rusange.