Nyanza: Umugore yahohotewe n’icyiyoni kiramukomeretsa

Nyiransabimana Goretti w’imyaka 21 uvuga ko akomoka ku Gikongoro ubu akaba yikorera akazi ko mu rugo mu mujyi wa Nyanza ahagana saa yine za mu gitondo tariki 20/07/2013 yahohotewe n’icyiyoni kimusigira ibikomere byoroheje mu gahanga no mu ijosi.

Ababonye icyo cyiyoni gihohotera uwo mugore ndetse nawe ubwe byababereye urujijo kuko cyabanje kuza kimuhagarara ku rutugu aracyiyama kiranga n’uko mbere y’uko kigenda kimusigira ubusembwa bw’ibikomere ku mubiri we.

Mu mvugo yumvukanamo agahinda uwo mugore yavuze ko icyo cyiyoni akurikije uburyo cyamuziye we asanga ari icyo bamuterereje.

Agira ati: “Aho nabereye sindumva umuntu icyiyoni cyaje kikamuhagararaho hanyuma yakiyama kikanga ahubwo kigahitamo kumurwanya kandi nta nyama cyangwa ikintu kintu kidasanzwe cyaje kimukurikiyeho.”

Mu myemerere ye asanga ko icyo cyoyoni ari inkunguzi cyangwa se kikaba ari icyo abantu batavuga rumwe nawe b’iwabo aho akomoka bamuterereje.

Nyiransabimana Goretti wakorewe ihohoterwa n'icyiyoni.
Nyiransabimana Goretti wakorewe ihohoterwa n’icyiyoni.

Uwo akeka ni umugabo we witwa Ngendahimana Emmanuel bamaranye umwaka umwe babana ndetse bakabyarana umwana w’umuhungu ariko nyuma bakaza gutandukana batakivuga rumwe kubera amakimbirane bagiranye.

Nyiransabimana Goretti asobanura ko umwana w’umuhungu babyaranye yamusigiye se ubu akaba arerwa n’undi umugore yahise yishakira.

Mu kwezi gushize ubwo Nyiransabimana yabonanaga n’umugabo we babyaranye ngo yamusabye ko bongera bakabana ariko ngo ntiyabimwemereye maze undi nawe niko kumubwira ko atazatinda kubona ibintu bidasanzwe imbere ye mu gihe cyose ibyo amubwira azaba atabyitayeho.

Ati: “ Kuva ibi bimbayeho ndumva rero ntangiye kumukeka ko yaba ariwe wihishe inyuma y’iri hohoterwa nkorewe n’icyiyoni. Ngiye kwishyira mu maboko y’Imana nsenge nshikamye kuko iyi ni intangiro y’ibindi biteye ubwoba bishobora kuzaza mu minsi iri imbere”.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ariko TITI iyo foto washyizeho ko ituma tugukeka ibinyoma?

muhoza yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

ndumva bikaze noneho babandi biyambika imyenda y’imituku ku munsi ya se varatintare baragowe niba himbe andi mabara

douce yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Wowe wiyise Mandevu ntukabeshye rwose ntaho bihuriye kuko Icyiyoni Marere gishobora kubona umunyorogoto cyangwa akabeba gato kari mubyatsi byinshi kiri hejuru cyane ntabwo rero kiyobewe umwenda n’inyama. Mujye mureka amatewori yanyu adashinga. Icyiyoni ni inyoni igira ubwoba kubi ntabwo yajya kurwanya umuntu ntawayimutumye. hari umusuruveya baroze nyirabaraza akajya yirirwa ayiragiye none wowe ngogwiki?!!!!!!!!!!!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

ubwo s`umugabo wihinduye ikiyoni kugirango ahohotere umugore?

poy yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Arikorero uyumugore ntahoyakomeretse mbona wenda iyinku
ru nutuntu nutundi.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Egoko! Police y’igihugu ikurikirane icyo cyiyoni bagishikirize ubutabera , bagikanire urugikwiye!!!!1

mandevu yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Egoko! Police y’igihugu ikurikirane icyo cyiyoni bagishikirize ubutabera , bagikanire urugikwiye!!!!1

mandevu yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Nyiransabimana ugomba kuva mu byasatani. bibaho rwose niba icyo cyiyoni cyaragusigiye ibikomere byatewe nuko wari wambaye uriya mupira w’umutuku. ibyo mvuga mbiftiye ubuhamya kuko ndi inzobere mu bumenyi nubutabire. icyiyoniiyo gihiga kireba amabara. umutuku ( inyama). mubushakashatsi nakoze niboneye aho cyigeze gutwara umwana wari mumwenda wumutuku nyina arimo ahinga munkuka ( narabyiboneye)cyari cyakinyoni bita marere.urundi rugero cyatwaye ingofero yumutuku yumugabo iri kumutwe we cyibwirako ari inyama. muri make rero reka gutekereza ko ko uwari umugabo wawe ariwe wagutereje ayo mahano. tugomba kujijuka. ibyo ntibisoboka.

sam yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

ubusembwa cyamusigiye bwagombye kugaragara ku mafoto. burya ifoto irivugira kurusha amagambo

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

None se reka mbibarize : nk’iyi foto mwadushyiriyeho imaze iki ???

bwenge yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Gusa wafashe icyemezo cyiza cy’amasengesho niyo yagukiza ibyo bintu bidasanzwe kandi nanjye ndumva ari bishya pe ntibisanzwe gusa Imana imutabare.

yves yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka