Abaturage batuye mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango batewe n’ikiza umusozi ufite uburebure bwa kirometero imwe n’igice urariduka uridukana amazu ndatse wangiza n’imirima tariki 19/04/2013.
Donat Kubwayo w’imyaka 25 utuye mu murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe, yishe nyina umubyara witwa Anasitaziya Mukabaruta w’imyaka 63, akoresheje akuma bakatisha ubwatsi bw’amatungo bita Najero, ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 19/04/2013.
Olivier Rebero yarokotse impanuka y’imodoka na moto yabaye ku mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 19/04/2013, ku bw’amahirwe ntiyapfa ariko ipantaro yari yambaye ihinduka uburere yangirika n’igice cy’ukuguru kumwe.
Anathalie Nyirabikari w’imyaka 67, wari utuye umudugudu wa Nyabitare, akagari ka Gitare ho mu murenge wa Nyarubaka, bamusanze mu nzu amaze iminsi yicishijwe ibyuma. Abantu batanu bakaba bakekwaho kuba ari bo bamwishe.
Nyakirori Emmanuel w’imyaka 41, afungiye kuri station ya Polisi Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 19/04/2013 akekwaho ubujura bwo kwiba moto abanje gusinziriza abazitwara.
Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu 20 bo mu Ntara y’Amajyepfo bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye mu buryo bw’imvugo zisesereza abayirokotse.
Umugore witwa Kanakuze Alphonsine yitabye Imana mu ijoro rishyira uwa 18/04/2013 azize inkangu yatengukiye inzu yari aryamyemo mu mudugudu wa Mburabuturo, akagari ka Gitwe mu murenge wa Karambi wo mu karere ka Nyamasheke.
Sebuhoro Daniel wo mu mudugudu wa Kabuye mu kagari ka Rurambi mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza yishe umugore we n’umwana we w’amezi atatu mu ijoro rya tariki 18/04/2013 nawe ahita yitera ibyuma.
Gatarayiha Aloys w’imyaka 41 y’amavuko, ukomoka mu kagali ka Kinanira, umurenge wa Remera mu karere ka Ngoma, afungizwe azira inoti 50 z’amafaranga 2000 z’amahimbano yari agiye kwishyura inzoga ku kabari k’umuntu bakunda kwita Pati gaherereye ahitwa mu Ivundika.
Imibare yo muri Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) igaragaza ko kuva umwaka wa 2013 watangira abantu 37 bamaze kwitaba Imana bahitanywe n’ibiza birimo inkangu n’imyuzure.
Ntirenganya Celestin, umusore w’imyaka 30, akaba yari umukozi wa Airtel ku Ruyenzi, yagonzwe n’imodoka ikurura izindi, ubwo yari ageze ahitwa ku Mugomero, agiye gucuruza telefoni n’amakarita ku Kamonyi.
Ihene z’umuturage witwa Uwihanganye utuye mu mudugudu wa Nyarugenge akagari ka Burima umurenge wa Kinazi karere ka Ruhango, zariwe n’imbwa tariki 16/04/2013 zihita zipfa.
Ku itariki 16/04/2013 nibwo ibendera ry’igihugu ryari ryibwe mu kagari ka Remera umurenge wa Kabagari akarere ka Ruhango ryabonetse.
Imvura nyinshi imaze iminsi igwa cyane yatumye umugezi wa Nyabarongo wuzura maze wiroha mu muhanda wa kaburimbo uva Ngororero werekeza i Muhanga, bityo tariki 17/04/2013, imodoka zihagararika ingendo.
Kuwa kabiri tariki 16/04/2013, imbogo zasenye urukuta rutandukanya parike y’ibirunga n’imirima y’abaturange, maze zikomeretsa abantu bane barimo n’umwana w’uruhinja, bo mu mirenge ya Kinigi na Musanze.
Mukagatare Bernadette n’umukobwa we Nyiraneza Grace bo mu mudugudu wa Gasave mu kagali ka Kamasiga, umurenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero barwariye mu bitaro bya Muhororo kubera ibikomere n’imvune batewe n’inkangu.
Bamwe mu bahinzi mu karere ka Muhanga baratangaza ko bakomeje guhangayikishwa n’imvuira ikomeje kugwa ari nyinshi ikangiza imyaka yabo bari batezeho amaramuko.
Polisi mu karere ka Bugesera yataye muri yombi umusaza witwa Nduwayezu Appolinaire ukekwaho gukubita no gukomeretsa umwana we witwa Nduwayezu Dieudonne, akoresheje inyundo.
Hamwe mu hacukurwa amabuye y’agaciro mu karere ka Kamonyi, hagaragaramo abakora nta byangombwa babifitiye. Mu gihe ubuyobozi buhangayikishijwe n’umutekano wa bo, ababukora bo bemeza ko baba batumwe n’abemerewe gukora iyi mirimo.
Umuyobozi bw’umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango, yatangaje ko mu gihe cya saa mayo tariki 15/04/2013 hamenyekanye ko mu kagari ka Remera hibwe ibendera ry’igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko mu cyumweru cyo kwibuka muri ako karere ka Kayonza hagaragaye ingero eshatu z’abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya.
Umugabo witwa Kango Suede w’imyaka 50 y’amavuko afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke nyuma yo gutabwa muri yombi afite ibiro 80 by’amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti mu buryo bwa magendu.
Habyarimana Emmanuel utuye mu murenge wa Murunda yarumye umugore we inshuro ebyiri ku munwa ashakaga kumwica amurumye umuhogo bapfa inzu bubakanye. Kuri ubu uwo mugore ari kwivuriza ku bitaro bya Murunda.
Bihoyiki Claude wo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi afunzwe azira ko umugore we yamubwiye ko bajyana kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi hanyuma akamusubiza ko ajya kwibuka we ufite abo yibuka kuko ngo we ntabiwe bishwe na Jenoside.
Umuriro ushobora kuba watewe n’amashyarazi wibasiye inzu y’umuturage maze utwika “amajyambere” (ibikoresho by’umukobwa witegura kurushinga) mu mujyi wa Nyamagabe ahitwa mu Kiyovu.
Abagabo babiri bazwi ku izina ry’Abarembetsi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba bazira gufatanwa Kanyanga bari bavanye mu gihugu cya Uganda.
Mbonyinzira Jean Bosco, Uwimana Jean Claude, Ntabyera Saleh na Rurangwa Charles bafungiye kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza, bakurikiranweho gushaka kwiba Banki y’abaturage y’u Rwanda n’umurenge wa SACCO, biherereye mu murenge wa Kibilizi.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Scania ifite puraki RAA 153 M yakoze impanuka irangirika cyane, abantu babiri barimo barakomereka byorohereje na ho umushoferi avunika imbavu enye ziratana.
Nyiraneza Justine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu kagali ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza muri Musanze, akomeje kwibasirwa n’abantu bataramenyekana, aho mu ijoro ryo kuri uyu wa 09/04/2013 baje bagakura ihembe ry’inka ye, maze inyana bakayizirikanya n’imbwa.
Habyarimana Frederic w’imyaka 32 yatwaye umugenzi amugejeje i Shyorongi ahitwa ku Muyenzi mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge amwishyura amafaranga aburaho igiceri 100 maze ahita amwadukira aramukubita.