Ruhango: Hatoraguwe gerenade 2 mu murima w’umuturage

Saa tatu z’igitondo cya tariki 25/07/2013 mu murima wa Kabayiza Emmanuel mu kagari ka Ntenyo umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango, hatoraguwe gerenade ebyiri zo mu bwoko bwa Tortoise zitwikirijeho utwatsi.

Uwitwa Gracien Niyitegeka niwe wazibonye ubwo yarimo kwahira ubwatsi bw’inka muri uyu murima zirambitse aho.

Abazibonye bavuga ko zishobora kuba zazanywe n’umuntu wari uzitunze akaziharambika mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya minisiteri y’umutekano, imazemo iminsi ikangurira abantu batunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko kuzishyira ahagaragara.

Nyuma yo gutoragura izi gerenade habayeho igikorwa cyo kuremesha inama n’abaturage kugirango bahumurizwe kuko hari abakekaga ko bashobora gutabwa muri yombi nk’uko bitangazwa na Nahayo Jean Marie umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana.

Nahayo avuga ko bakomeje gukangurira abaturage gukomeza gushyira ahagaragara intwaro zitunzwe mu buryo butemewe n’amategeko. Minisiteri y’umutekano ivuga ko umuturage ushyize intwaro ahagaraga ko ntacyo akurikiranwaho.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka