Gakenke: Abana 10 bafatiwe mu nzu yerekana filime z’udusobanuye

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23/07/2013, ubuyobozi bw’Akagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke bwafatiye abana 10 mu nzu yerekana filime zihinduwe mu Kinyarwanda zizwi nk’ “udusobanuye” mu Mujyi wa Gakenke, Akarere ka Gakenke.

Bamwe muri abo bana bari munsi y’imyaka 15 nyuma yo gufatwa barize kubera ubwoba bw’uko bashobora kubafunga, ariko bajyanwe ku biro by’Akagali ka Rusagara mu rwego rwo kubacyaha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagali yaciye amande nyir’inzu yerekana izo filime ngo kubera ko na mbere hose yamubujije kwemerera abana kureba filime. Izo filime z’udusobanuye zikunda kurarura abana aho kujya kwiga bakigira kureba filime.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bakorera hafi y’udusentere tw’ubucuruzi dukomeye , hari inzu zerekana filime bagaragaje inshuro nyinshi ko zituma abana bata ishuri, basaba ko zafungwa kuko zibangamiye uburezi kuri bose.

Umwe mu bana bafashwe yabwiye Kigali Today ko filime zituma abana bava mu ishuri ariko we akaba yararangije.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kwereka abanafilime zudusobanuye nibyemewe

Ndayambaje jeanpoul yanditse ku itariki ya: 7-11-2022  →  Musubize

Ibyo ubwo buyobozi bwakoze ni byiza cyane, abana bakwiye gukangurirwa kujya mu ishuri aho kureba filime. Kandi ayo mazu (ba nyirayo) yemerera abana kujya kureba filime bakwiye kubihanirwa kuko njye mbona bimeze nko kubona umwana ajya kwigurira inzoga mu kabari. Mbese ko aberekana filime basaba amafaranga, abo bana baba bayakuyehe? ubwo si ukubigisha n’ubusambo?

Mpayimana yanditse ku itariki ya: 24-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka