Karongi: Nyuma y’iminsi ibiri hagaragaye ubundi bwicanyi

Mu minsi ibiri ikurikirana mu karere ka Karongi hamaze gupfa abantu babili mu mirenge itandukanye, kandi bose bikavugwa ko bishwe n’abantu bo mu miryango yabo.

Nyuma y’uko mu murenge wa Mubuga, habonywe umurambo w’umusaza mu nzu, police igata muri yombi umuhungu we watungwaga agatoki n’abaturanyi, ubu noneho mu murenge wa Bwishyura kuri station ya police naho hafungiye umubyeyi w’umugore ukekwaho kuba yarihekuye akica umwana we w’umungu w’imyaka 11.

Nubwo iperereza rya police ritarashyira ahagaragara uko abo bantu bombi bishwe, amakuru atangwa n’abaturage bo mu murenge wa Mubuga aravuga ko uwo musaza ashobora kuba yarishwe n’umuhungu yibyariye mu ijoro ryo kuwa 23/07/2013. Uwo musore ufungiye kuri station ya Police ya Gishyita.

Naho uwo mubyeyi wo mu murenge wa Bwishyura, we yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuwa kane tariki 25/07/2013, akekwaho kwihekura akica umwana we w’imyaka 11 amukubise inkoni.

Uwo mubyeyi witwa Nikuze Judith ni uwo mu mudugudu wa Kabuga, akagari ka Burunga, umurenge wa Bwishyura, yashakanye na Habimana Simeon ariko we yitabye imana.

Ngo mu gitondo cyo kuwa 25/07/2013, Nikuze yarabyutse asanga umwana we w’umuhungu witwa Tuyizere Jacques w’imyaka 11 yashizemo umwuka, ni ko guhita atabaza abaturanyi avuga ko umwana we yazize urw’ikirago.

Abaturanyi bamaze kuhagera, bahise bahuruza inzego z’umutekano ziraza zijyana umurambo w’uwo mwana kwa muganga kugira ngo bamenye icyamwishe, ariko abaturanyi babwiye police ko baraye bumva umwana arimo gutaka nyina arimo kumukubita.

Umurambo w’uwo mwana ufite igikomere hejuru y’ijisho, bigaragara ko yakubiswe inkoni. Nyuma yo kugezwa kuri police, nyina wa nyakwigendera yiyemereye ko yakubise umwana we arimo kumuhana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, yavuze ko yavuganye na police ikamubwira ko bagikora iperereza ku rupfu rw’uwo mwana, mu gihe bagitegereje ko kwa muganga batanga raporo y’icyamwishe. Ibi kandi ni nako bimeze ku rupfu rw’uriya musaza wo mu murenge wa Mubuga wishwe mu ijoro ryo kuwa 23 Nyakanga ariko bakaba bataramenya icyamwishe.

Umusaza ushinjwa gufata umwana

Hagati aho indi nkuru yavugaga ku musaza witwa Nshunguyinka Elie w’imyaka 60 wo mu kagari ka Kigarama, umurenge wa Gishyita nawe ushinjwa gusambaynya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda kandi ngo nta gitsina afite, umuvugizi wa police yavuze ko n’ubwo abaganga bataratanga raporo kuri uwo musaza, ngo agomba guhanirwa kuba yarafatiwe mu cyuho arimo gukoresha uwo mwana ibintu by’urukozasoni.

Ku kibazo cy’uwo mwana w’umukobwa w’imyaka icyenda, hari umuturage utarashatse kwivuga izina wo mu murenge wa Mubuga, wemeza ko hari umusore wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nawe azira kuba yarasambanyije uwo mwana w’imyaka icyenda wongeye guhohoterwa n’umusaza w’imyaka 60.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka