Nyanza: Ishyamba rigera kuri hagitari 50 ryakongowe n’inkongi y’umuriro

Kuva saa mbiri z’ijoro tariki 24 kugeza tariki 26/07/2013 amashyamba yo mu midugudu 11 yo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza akomeje kwibasirwa n’inkongi y’umuriro yatewe n’umuturage witwa Hakizimana Aloys watwikaga amakara rwihishwa nta burenganzira abifitiye.

Iyo nkongi y’umuriro yahereye mu ishyamba ry’umuturage watwikaga amakara nyuma uko inkongi y’umuriro igenda irushaho kongera ubukana hafatwa n’andi mashyamba y’abaturage yari hafi aho harimo n’ishyamba rya Leta ; nk’uko Rutabagisha Herman umuyobozi w’umurenge wa Nyagisozi abivuga.

Yatangaje ko mu midugudu 11 yagezwemo n’iyo nkongi y’umuriro abazimyaga rimwe na rimwe wagiye ubarusha ingufu ndetse ijoro rikabakeraho bazimya ariko bikananirana bitewe n’uko hari aho wageraga ukahasanga inkangu.

Mu gitondo tariki 26/07/2013 avugana n’umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Nyanza yavuze ati : « N’ubu tuvugana umuriro urimo kwaka ariko byoroheje kuko abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano baharaye bawuzimya mbese niko gahenge dufite».

Uyu muyobozi yatangaje ko agereranyije ubuso bw’ishyamba bumaze gufatwa n’iyo nkongi y’umuriro bugera hafi kuri ha 50 mu gihe ngo zishobora no kuza kwiyongera.

Kugeza ubu umuturage wabaye indandaro y’uwo muriro yahise acika ariko akomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano nk’uko Rutabagisha Herman uyobora umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza yakomeje abitangaza.

Ir Usengimana Philbert ushinzwe kubungabunga amashyamba yo mu karere ka Nyanza yongeye kwihanangiriza abaturage bitwikira ijoro ngo baratwika amakara kandi nta cyangombwa babifitiye.

Yagize ati : « Ibibazo turimo byo guhisha ishyamba byatewe n’abantu nkabo kandi mu by’ukuri iyo bikorwa mu nzira zememe n’amategeko nta ngaruka biba byateye».

Avuga ko iyo nkingi y’umuriro ishyamba rya Leta ariyo ryigirijeho nkana cyane ngo kuko n’ubundi niryo ryari rinini mu murenge wa Nyagisozi.

Abaturage bitwikira ijoro ngo bagatwika amakara rwihishwa yabibukije ko uzafatwa azabihanirwa by’intangarugero bityo asaba bamwe muri bo bagifite imigirire nk’iyo kubireka cyangwa se bakabikora ariko babisabiye uburenganzira kugira ngo birinde ibihano.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka