Imibiri y’abantu babiri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda imaze imyaka ibiri mu biro by’akagali ka Cyerezo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza itarashyingurwa mu cyubahiro.
Umunyamerika umwe rukumbi wagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Carl Wilkens, yaganirije abanyeshuri bo muri kaminuza ya Indiana State University muri Amerika uburyo yanze gusiga abari mu kaga.
Abanyeshuri 30 biga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya EAV-Mayaga, giherereye mu murenge wa Muyira akarere ka Nyanza, mu minsi ibiri ishize bibasiwe n’ikibazo cy’ihungabana, bigera n’aho ubuyobozi bwohereza batanu muri bo mu miryango yabo
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango bwatangiye igikorwa cyo kubaka urwibutso ruzashyingurwamo imibiri y’inzirakarengane zafungirwaga muri uyu murenge mbere y’uko zijyanwa n’interahamwe kurohwa mu mugezi wa Nyabarongo.
Depite Kamanda Charles arasaba ko byaba byiza n’abatari bihishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bagatanze ubuhamya bigafasha gusobanukirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, arasaba abigisha iyobokamana gukangurira abo bayobora kugira uruhare mu kwerekana aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside batawe kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.
Abanyeshuli b’Abanyarwanda baba muri Pologne bafatanyije na University of Lodz, tariki 26/04/2012, bibutse ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi. Herekanywe film hanatangwa ikiganiro hagamijwe gusobanura no kumenyekanisha uko Jenoside yagenze.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, arashima uburyo w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG), uburyo ifasha abo banyeshuri ibakura mu bwigunge ari nako ibafasha kongera kwiyubaka.
Abanyarwanda bakorera Arusha muri Tanzaniya, tariki 26/04/2012, bifatanyije hamwe n’abandi baturage mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Minisitiri w’umuco na siporo unafite kwibuka Jenoside yakorewe Abatusti mu nshingano ze, atangaza ko gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi itazigera ihagarara.
Abana b’impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside bo mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo bavuga ko mu bihe bitari ibyo kwibuka kenshi nta bantu babasura cyangwa ngo babafashe.
Abakozi bo muri Perezidanse ya Repubulika y’u Rwanda basuye urwibutyo rwa Jenoside rwa Nyarubuye tariki 21/04/2012 bihanganishije imfubyi za Jenoside zibumbiye muri koperative COCONYA ndetse banabemerera ubufasha.
Ishyirahamwe ry’abarimu n’abashakashatsi ba kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR) ryasabye Abanyarwanda imbabazi ku mugaragaro kubera uruhare bagenzi babo bagize mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
“Biragoye kwiyumvisha ko Jenoside yageze no mu bitaro aho gukiza abarwayi, baje bahashakira ubuzima ariko bakabwamburwa n’abakagombye kumufasha”.
IBUKA, Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), akarere na Kivu Serena Hotel baritana ba mwana mu kumenya niba hari imibiri y’abazize Jenoside yaba ikiri aho iyo hoteli yubatse.
Imihango yo kwibuka abazize Jenoside mu cyahoze ari komini Runda ikorwa hashyirwa indabo muri Nyabarongo kuko benshi mu batutsi bishwe muri Jenoside bajugunywe muri uwo mugezi.
Gusoza icyunamo mu karere ka Kirehe byabereye mu murenge wa Nyarubuye, tariki 14/04/2012, hashyingurwa imibiri 24 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hanabaye urugendo rwo kwamagana Jenoside.
Imibiri 163 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, tariki 14/04/2012, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa ruri mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera.
Abarokotse Jenoside mu karere ka Rwamagana barifuza kubarura umubare w’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hakamenyekana umubare n’amazina yabo ndetse n’ababikoze kugira ngo ayo mateka atazibagirana mu gihe abarokotse bazaba batangiye gusaza.
Ubuhamya n’ubutumwa bwatangiwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibirira ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo byagaragaye ko mu cyahoze ari komini Kibirira ariho hakorewe igeragezwa rya Jenoside mu 1990 ubwo Abatutsi bari bahatuye batangiye kwicwa abandi (...)
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, ari kumwe na bamwe mu badepite mu nteko ishingamategeko, ndetse na bamwe mu bayobozi batandukanye mu ntara y’uburengerazuba, bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Rutsiro, mu muhango wo gusoza icyumweu cy’icyunamo, cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata (...)
Igihe abandi bashyiraga amafaranga mu gaseke yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, umwana w’umunyeshuri wo mu murenge wa Musheri, mu karere ka Nyagatare washyizemo ibuye.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana, arahamagarira Abanyarwanda bose gufatana urunana bakomora ibikomere bya Jenoside kuko utazatanga umusanzu we mu kubikiza no gukumira Jenoside burundi azaba atiza umurindi abayiteguye bacyifuza no (...)
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, bavuga ko abarundi bari barahungiye mu Rwanda bijanditse muri Jenoside bagafatanya n’Abahutu kwica.
Ingabo z’igihugu na polisi y’u Rwanda barizeza abacitse ku icumu ko batazababa hafi mu gihe cyo kwibuka gusa ndetse ko na nyuma yaho wibuka bizakomeza.
Abaturage bo mu murenge wa Mudende, mu karere ka Rubavu baranengwa uburyo bari baranze kwerekana aho imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside batawe.
Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda n’abayobozi barifuza gukomeza kwigira ku mateka, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13/04/2012.
Abaturage n’abayobozi mu karerre ka Muhanga ku wa 13/04/2012, bibutse Abatutsi baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo, umuhango wabereye mu murenge wa Rugendabari, aho basabwe kuvuga amateka uko ari kugira ngo ibyabaye bitazongera.
Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yasabye abaturage gukomeza kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kabone n’ubwo icyumweru cy’icyunamo cyarangiye.
Abanyarwanda baba mu gihugu cya Kenya, tariki 12/04/2012, bifatanyije n’abandi Banyarwanda mu bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, mu rwego rwo gusubiza agaciro inzirakarengane zavukijwe ubuzima icyo (...)