Nyabihu: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri ibarirwa mu bihumbi 21 y’abazize Jenoside

Ubwo hakorwaga umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 21 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyabihu kuri uyu wa 13 Mata 2015, hatangajwe ko ugereranije n’abatutsi baguye muri ako karere hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, yavuze ko mu Karere ka Nyabihu haguye Abatutsi bagera ku 7645.

Dr Bideli yasabye abaturage gutanga amakuru y'aho imibiri y'abazize Jenoside biciwe i Nyabihu iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Dr Bideli yasabye abaturage gutanga amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside biciwe i Nyabihu iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Gusa, Umuyobozi wa IBUKA, Juru Anastase, we anavuga ko abo ari abazwi ariko ko hari n’abandi benshi bashobora kuba barahiciwe batari bazi kuko muri ako karere hazanwaga abantu benshi bakahicirwa baturutse ahandi hatandukanye.

Nubwo imibare izwi y’abahaguye ari 7645, kuri ubu ngo hamaze gushyingurwa mu cyubahiro imibiri 6294 gusa.

Iyi mibiri ikaba irimo iyashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kanzenze muri Rubavu igera ku 4070. Juru akaba avuga ko iyo mibiri yajyanweyo kubera ko Urwibutso rwa Mukamira rwari rutaruzura.

Hiyongeraho imibiri 2053 yari isanzwe ishyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Mukamira. Kuri uyu wa 13 Mata 2015 bakaba bahashyinguye mu cyubahiro indi mibiri 21 yabonetse.

Uretse iyo ngo hari n’indi mibiri 150 ishyinguwe ahitwa Cyambara muri Bigogwe ndetse na Kagohe muri Jenda,buri hose hakaba hashyinguwe imibiri 75.

Abantu benshi bari bitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 21 y'aabazize Jenoside yabonetse.
Abantu benshi bari bitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 21 y’aabazize Jenoside yabonetse.

Ukurikije imibare izwi y’Abatutsi bivugwa ko biciwe mu Karere ka Nyabihu muri Jenoside ngo haracyari imibiri irenga 1000 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul, ndetse na Dr Bideli Diogène, Umukozi muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG, basabye abaturage bo mu Karere ka Nyabihu gutanga amakuru k’ uho iyo mibiri yaba iherereye kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

Ni nyuma y’aho umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyabihu, Juru Anastase, n’Umuyobozi w’Akarere w’ako karere batangaje ko hari abaturage usanga baba bashobora kuba bafite amakuru y’aho iyo mibiri iri, ariko ntibayatange ahubwo ngo ugasanga atangwa n’abana.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka