Nyamasheke: Ngo hakenewe imbaraga nyinshi mu kwigisha urubyiruko kugira ngo Jenoside ntizongere

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gatyazo mu Kagari ka Rugari mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko hakwiye gushyirwa ingufu nyinshi mu kwigisha urubyiruko ububi n’ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku gihugu cy’u Rwanda kugira ngo haboneke icyizere ko u Rwanda rutazongera kurangwamo Jenoside ukundi.

Babitangaje ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mata 2015, ku Rwibutso rwa rwa Jenoside rwa Hanika rushyinguyemo abatutsi basaga ibihumbi 8, 200 bazize Jenoside.

Abaturage ba Gatyazo bifuza ko hashyirwa ingufu mu kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside.
Abaturage ba Gatyazo bifuza ko hashyirwa ingufu mu kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside.

Mukangira Angelique, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gatyazo ndetse akaba umwe mu bazi neza amateka y’ibyabereye ku i Hanika, avuga ko hishwe abatutsi muri ako gace ku buryo bubabaje.

Ngo babasangaga mu kiliziya bakabatema n’imihoro ndetse n’abagabo bari bagerageje kwirwanaho bakabateramo za gerenade kugeza bose bashizeho, ku buryo bisa nk’aho nta batutsi bo kubara inkuru abicanyi basize.

Mukangira avuga ko ibi bikwiye kuba amasomo akomeye ku bayobozi b’igihugu bagafata umwanya ukomeye wo kwigisha abakiri bato gukundana no kurinda ibimaze kugerwaho.

Agita ati “Kuba Jenoside yarateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa cyane n’urubyiruko, birashoboka ko urubyiruko rwacu rwategurwa rukazabasha kurinda ibyo tumaze kubaka, dore aho ingufu zacu zigomba gushingira”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Pierre Celestin Habiyaremye, yasabye abaturage cyane cyene urubyiruko kubakira ku kuri, bima amatwi abashaka kubarusha amateka y’igihugu cyabo.

Yabasabye kuba intwari bakabashyira ku karubanda kandi bakanabarwanya ku mugaragaro, bityo kwibuka ntibibe umuhango ahubwo bikaba igihango, gituma barushaho gushyira umutima ku gihugu cyabo no kugikorera.

Yagize ati “Mufite inshingano ikomeye yo kunyomoza abashaka kubarusha amateka y’ibyo mwabayemo mwiboneye, Jenoside yarateguwe kandi ibicira abantu mureba, mugomba kubanyomoza. Nta kubahishira kandi mukabarwanya kuko bashaka kuturoha ngo basenye ibyo tumaze kubaka, tugomba kubaka amateka yacu kugira ngo Jenoside ntizongere ukundi mu Rwanda”.

Nubwo mu Rwibutso rwa Hanika hashyinguwe imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside babarirwa mu bihumbi 8,200.

Bivugwa ko abenshi bahiciwe bagiye bapakizwa imodoka bakajya kurohwa no mu kiyaga cya Kivu, ndetse mu gihe ahandi ingabo za RPF Inkotanyi zari zahagaritse Jenoside ,ku i Hanika yari igikomeza kuko hari zone y’Abafaransa izwi ku izina rya zone Turquoise.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka