Abanyarwanda bakwiye kwigira ubumwe n’ubwiyunge ku ngabo z’Igihugu –Brig. Gen. Hodari

Umuyobozi wa Brigade ya 305 ikorera mu Karere ka Musanze n’igice cya Burera, Brig. Gen. Hodari Johnson arakangurira Abanyarwanda gufatira urugero rwiza rw’ubumwe n’ubwiyunge ku ngabo z’igihugu aho abari bahanganye babaye abavandimwe bakaba batahiriza umugozi umwe.

Gen. Hodari ahagararanye na Col. Karegeya Andre wahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) imbere y’imbaga nini y’Abanyabusogo bitabiriye umuhango wo gusoza icyunamo, yavuze ko we na Karegeya ari abavandimwe ndetse n’inshuti iyo bahuye barahoberana bagasabana nta rwikweke, akangurira n’abandi Banyarwanda gutera ikirenge mu cy’ingabo z’igihugu.

Col. Karegeya, ufite mikoro, na Gen Hodari imbere y'imbaga nini bashimangira ubumwe n'ubwiyunge mu ngabo z'u Rwanda.
Col. Karegeya, ufite mikoro, na Gen Hodari imbere y’imbaga nini bashimangira ubumwe n’ubwiyunge mu ngabo z’u Rwanda.

Abarokotse Jenoside ngo bagomba kugira umutima ukomeye bakarenga ibyabayeho bakabarira ababahemukiye kuko ngo iyo utababariye urushaho kuvunika kandi n’ababahemukiye bakagaragaraza ko bakiriye izo mbabazi.

Umuyobozi wa Brigade ya 305 yabasabye gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge, ababwira ko amacukubiri yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside ari ibyago byabagwiririye kuko yazanwe n’Ababiligi na bo iwabo hari amoko abiri atumvikana y’Abawaro n’Abafurama.

Uyu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye ku Rwibutso rwa Busogo rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside isaga 430 witabiriwe n’abaturage benshi.

Umuyobozi Wungirije wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Rwasibo Pierre, yashimye ko umubare munini w’abaturage basigaye bitabira gahunda zo kwibuka bitandukanye n’imyaka ishize.

Umubare munini w'abaturage ngo wamaze kumva neza agaciro ko wkibuka ku buryo basigaye babyitabira cyane.
Umubare munini w’abaturage ngo wamaze kumva neza agaciro ko wkibuka ku buryo basigaye babyitabira cyane.

Icyakora, agaragaza ko Urwibutso rwa Busogo rukwiye kuvugurwa rukamera nk’izindi nzibutso z’akarere ashingiye ko Akarere ka Musanze gafite ubushobozi kandi n’ abarokotse Jenoside ngo bagafashwa gusanirwa amazu babamo kuko arashaje cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifrida, asobanura ko gahunda yo kuvugurura urwo rwibutso iriho, cyakora ngo babanje gukora inyigo ubu igishushanyo cyararangiye ngo hasigaye kucyemeza.

Ngo gusana amazu y’Abarokotse Jenoside bikorwa buhoro buhoro hakurikijwe ubushobozi buhari ariko abafatanyabikorwa batandukanye bakigiramo uruhare ntibagiharire Ikigega gifasha abacitse icumu (FARG) cyakemuka burundu.

Mu cyahoze ari Komini Mukingo na Kinigi ubu ni mu Karere ka Musanze ngo igeragezwa rya Jenoside ryakozwe kuva mu 1990 nk’uko byemezwa n’abacitse ku icumu n’ubuyobozi.

Ubu bwicanyi ngo bwari buyobowe na Nzirorera hamwe na Kajerijeri wayoboraga Komini ya Mukingo n’umutwe witwaga Amahindure wari warashinzwe n’aba bagabo uko ari babiri ngo wicaga abatutsi guhera mu 1990.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka