Rutsiro: Bibiliya yatumye aha imbabazi uwamwiciye abantu basaga 80

Umusaza Bartazar Munyentwali w’imyaka 70 y’amavuko atangaza ko yababariye umugabo wahoze ari umuyobozi wa Selire (akagari k’ubu) wishe abo mu muryango we basaga 80 kubera umurongo wa Bibiliya yari amaze gusoma.

Uyu umurongo uri muri Matayo ibice 5 umurongo wa 7 ugira uti “Hahirwa abagirira abandi imbabazi kuko nabo bazazigirirwa” yawusomye nyuma y’inshuro nyinshi uyu mugabo wishe abe amwandikira amusaba imbabazi kuko yagize uruhare mu kwica abo mu muryango we ariko Munyentwari akaba yari yarinangiye, nibwo ngo yaguye kuri uwo murongo yumva ni ngombwa gutanga imbabazi.

Munyentwali yemeza ko yafashe umwanzuro wo kubabarira uwamwiciye abantu barenga 80 nyuma yo gusoma umurongo wo muri Bibiliya.
Munyentwali yemeza ko yafashe umwanzuro wo kubabarira uwamwiciye abantu barenga 80 nyuma yo gusoma umurongo wo muri Bibiliya.

Bartazar yagize ati “Umugabo wahoze uyobora selire yacu yayoboye igitero cyica abo mu muryango wacu wari ugizwe n’abantu 80 dusigara turi 3, ariko yahoraga anyandikira ari muri gereza ya Muhanga avuga ko yabikoze abitegetswe n’abari abayobozi b’igihugu simbyiteho. Ariko nasomye umurongo muri matayo uvuga ko hahirwa ubabarira abandi kuko nawe azababarirwa mpita numva mu mutima mpindutse nibwo nahisemo kumubabarira”.

Munyentwari avuga ko ataramubabarira mu mutima yumvaga aboshye ku buryo nawe yamwifurizaga gupfa, ariko kuva ubwo amaze kumubabarira ngo yumva mu mutima atuje nta kibazo afite.

Munyentwali yatanze imbabazi kuri uyu mugabo wamwiciye abe mu mwaka wa 2014 ubwo yamusangaga muri gereza akamubabarira imbere y’abo bafunganywe n’abayobozi.

Uyu musaza watanze imbabazi usigaranye na mushiki we ndetse na murumuna we agira inama abataragira umutima utanga imbabazi kuzitanga kuko bifasha mu mutima.

Uwababariwe afungiye muri Gereza ya Muhanga akaba yarakatiwe n’urukiko imyaka 19 y’igifungo.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka