Umuyobozi w’akagari arakekwaho gutesha agaciro ibikorwa byo kwibuka

Mugiraneza Gaspard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, yatawe muri yombi ku wa gatandatu tariki 11 Mata 2014, amaze kubwira abari bitabiriye ibikorwa byo kwibuka ati “Kwibuka bizageraho binarangire, maze twigire mu iterambere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Stephen Murangwa yatangaje ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, agitegereje “kubazwa niba hari ubundi buryo yashakaga gusobanuramo igitekerezo cye akaza kwisanga yavuze ibitari byo, cyangwa se niba yarabivuze abigambiriye koko”.

Ku wa 13 Mata 2015, Polisi y’igihugu yatangaje ko Mugiraneza Gaspard ari mu bantu 36 mu gihugu hose bakurikiranyweho ibyaha byo kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyihakana cyangwa kuyipfobya.

Abatabwa muri yombi baba bagaragaweho imyitwarire n’imvugo zipfobya zikanahakana Jenoside yakorewe abatutsi, abandi bakaba bagaragaza kubwira no kugirira nabi abarokotse Jenoside.

Icyakora Polisi y’igihugu na Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) bishimira ko ibi byaha bikorwa mu gihe cyo kwibuka byagabanutse cyane muri uyu mwaka, haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko se kuvuga neza bitwara iki abantu koko?

DAMOUR yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka