Ubumenyi butarimo guhindura ubuzima bw’abantu ntacyo bwaba bumaze-Perezida Kagame

Ubwo yagendereraga Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, kuri uyu wa 12Mata 2015, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yibukije abanyeshuri ndetse n’abarimu bo muri za kaminuza, kimwe n’abayobozi bamwumvaga, ko ubumenyi budahindura ubuzima bw’abantu ntacyo bumaze.

Perezida Kagame yavuze ko ipfundo ryo guhindura ubuzima bw’abantu ari ukubaha uburezi bubaha ubumenyi, ubumenyi bubabashisha guhindura ubuzima bwabo n’ubw’abandi, ndetse n’ubw’igihugu cyabo muri rusange.

Yagize ati “Wize ukarangiza za kaminuza ukabona za dipolome nyinshi ntugire igikorwa gihindura ubuzima bwawe cyangwa gifasha guhindura ubuzima bw’abandi, ibyo biba byarapfuye ubusa”.

Perezida Kagame yabwiye umuryango wa Kaminuza y'u Rwanda/Ishami rya Huye ko ubumenyi budahindura ubuzima bwaba ubwa nyira bwo cyangwa ubw'abandi ntacyo buba bumaze.
Perezida Kagame yabwiye umuryango wa Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Huye ko ubumenyi budahindura ubuzima bwaba ubwa nyira bwo cyangwa ubw’abandi ntacyo buba bumaze.

Yakomeje abasaba ko muri iki gihe hariho gahunda yo kugeza uburezi kuri benshi bitangomba kuba ibya bamwe cyangwa ibya bake ahubwo bose bakabona uburezi bushobora kugeza icyo bubagezaho.”

Perezida Kagame yagize ati “Hari n’ikindi kigomba kwitabwaho: ubuziranenge bw’ubumenyi bwabagejejweho, ndetse n’uko babukoresha mu guhindura ubuzima bwabo haba mu mibereho myiza, ndetse no mu bukungu.”

Na none ariko, ngo igihe bifata kugira ngo abantu bahindure ubuzima nyuma yo guhabwa ubumenyi na cyo kigomba kwitabwaho.

Perezida Kagame avuga ko ubuziranenge bw'ubumenyi abanyeshuri bahabwa ndetse n'uko babikoresha mu guhindura imibereho bikwiye kwitabwaho.
Perezida Kagame avuga ko ubuziranenge bw’ubumenyi abanyeshuri bahabwa ndetse n’uko babikoresha mu guhindura imibereho bikwiye kwitabwaho.

Ahereye ku kuba nyuma y’imyaka hafi 60 Abanyarwanda babonye ubwigenge, nyamara wareba ugasanga nta mpinduka nini igaragara mu buzima bwabo, Perezida Kagame yagize ati “Habaye iki kugira ngo imyaka 60 ishire abantu bitwa ngo babonye ubwigenge, ariko tukiri aho dusa n’abantu barindagira? Ndetse turinda kuvanamo aho Umunyarwanda areba mugenzi we aho kumubonamo ko bakuzuzanya bakubaka, ko ahubwo mugenzi we adakwiye kubaho.”

Yakomeje agira ati “Turacyari abakene… uwadusize muri 60 akagaruka ubu arabona tugisa n’abo muri 50. Icyahindutseho ntabwo ari kinini cyane. Turacyagaburirwa, turacyagemurirwa, nk’Abanyarwanda, nk’igihugu… abandi amateka yabo n’ubumenyi bwabo babikoresheje neza, uko bikwiye, babivanamo icyo batugaburira, icyo badutungisha. Uwatubaza ati ‘mwarebaga he umuntu yamusubiza iki?’”

Perezida Kagame avuga ko impinduka yabaye mu myaka hafi 60 ishize ari ntoya.
Perezida Kagame avuga ko impinduka yabaye mu myaka hafi 60 ishize ari ntoya.

Avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwifashisha ikoranabuhanga na bo bakiteza imbere, bakareka guhora batonze umurongo n’agaseke bashaka uwabashyiriramo imfashanyo.

Ati “Ntabwo twaberwa no guhora tubunza icyo abantu badushyiriramo imfashanyo. Uwonguwo ujya kugushyiriramo imfashanyo ariko we ibyo agufashisha we abivana he?”

Na none, ngo kuba abakora ibitangaza hirya no hino ku isi baragiye biga muri Kaminuza y’u Rwanda, bigaragaza ko hari ikintu kizima kiri mu Rwanda. Perezida Kagame rero ati “hano hari ubukire … ntabwo twakomeza kubipfusha ubusa.”

Yasoje ijambo rye agira ati “ubuzima bwacu, uburezi bwacu, ubumenyi bwacu, byose biganishe mu guhindura imibereho yacu Abanyarwanda. Ibindi bisigaye by’uko abantu babyifatamo, ibyo ni ibifasha kugera ku ntego, ariko twabanje ku myumvire myiza, noneho bigafasha no mu mikorere myiza, kugira ngo duhindure ubuzima bwacu.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kuki abantu bajya gusuhuza nyakubahwa bakabibuzwa kandi nawe aba abishaka?ikindi muzambarize inzira nazabinyuzamo kuko nyuma yo kubona ibyiza bya leta yubumwe irangajwe imbere na president wa republic Paul Kagame nanditse igitabo ariko nabuze buryo. nagishyira ahagaragara,ikindi njye mbona leta iri gutinda guhindura itegeko nshinga ko ntamuturage utabishaka habura iki?ikitonderwa bazarihindure rivuga ko umuyobozi mwiza azajya ayobora kujyeza ananiwe wenda ageze muzabukuru kdi. nabwo abaturage babimwemerera ejo ntazumva kagame avuze ngo arakuze kuburyo atayobora,-ikindi nibaza nawe muzamumbarize ko bavugaga ko Nelso Mandera arintwari kdi yari akiriho we habura iki ko abanyarwanda byumwihariko njyewe ko tumufata nkintwari?ntagire ubwoba nkurubyiruko tumurinyuma.

Ndabamenye Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

wagize ngo yababeshye se koko? kwiga cyane ukarunda za diplome ntacyo uzikoresha ngo kigirira rubanda akamaro waba urutwa nutarize

ngango yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka