Abagabo batatu harimo umusaza witwa Mahirane Laurent uri mukigero cy’imyaka 63 y’amavuko, Sindikubwabo Asumani w’imyaka 24 na Habamungu w’imyaka 27, bari kuri station ya Polisi ya Kibungo kubera kujugunya mu musarane ibitambaro biriho ubutumwa bujyanye no kwibuka Jenoside kunshuro ya 20.
Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rurizeza ubuyobozi n’Abanyarwanda ko nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda, kuko rufite ubuyobozi bwiza buhora burbigisha gukunda igihugu kandi rukaba runafite imbara n’ubushake bwo guharanira icyiza gusa.
Nyuma y’imyaka 20 Jenoside irangiye abarokotse jenoside n’abayikoze batangaza ko ubumwe n’ubwiyunge byabagejeje ku iterambere, kuko batambutse ibyabatanyaga bakareba ibibahuza ubu bakaba bagabirana.
Niyonsenga Jea d’Amour, Perezida wa IBUKA mu karere ka Ngororero avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwihutira gukemura ibibazo by’abarokotse, aho ashyira ahagaragara ibitarava mu nzira, Harimo icy’ amazu 300 agomba gusanwa imanza z’imitungo zitari zarangizwa, inzibutso zikeneye gusanwa n’imibiri igishyinguye mu ngo.
Imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Sudani bakoze umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenocide yakorewe Abatutsi bacana urumuri rw’icyizere. Igikorwa cyabereye muri Kaminuza Mpuzamahanga Nyafurika (International University of Africa-IUA), kuri uyu wa kane 10/4/2014.
Abaturage bo mu murenge wa Gikomero akarere ka Gasabo batangaza ko bafite icyizere cy’uko u Rwanda ruzagira igihe rukabaho nta makimbirane, bitewe n’uko abarokotse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bongeye kujya basabana.
Bamwe mu barokotse bo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke bavuga ko nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda bamaze gutera intambwe mu ngeri zose mu kwiyubaka no kubaka igihugu cyababyaye.
Umurenge wa kiziguro ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, ahahoze ari komini Murambi. Aka karere kazwiho kuba karabereyemo ubwicanyi bukaze mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi batawe mu rwobo rwa Kizuguro, abenshi biciwe muri Kiliziya yaho.
Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni i Darfur muri Sudani (UNAMID) bifatanije n’inshuti z’u Rwanda n’abaturage ba Sudani kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntirenganya Sylvestre warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Murambi, akarere ka Rulindo yanditse igitabo yise “Urumuri rw’amahoro” kiza gukundwa cyane kuko cyanaje gushyirwa mu nzu y’urwibutso ya Nyanza ya Kicukiro.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriye mu muryango GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide), muri Famille IGIHOZO ibarizwa mu gihugu cy’Ubutaliyani, bakoze umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.
Umushumba wa diyoseze EAR Gahini mu karere ka Kayonza, Bishop Alexis Bilindabagabo yanenze bikomeye abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abo ku musozi wa Gahini kuko bamwe bakoresheje amazi y’ikiyaga cya Muhazi bambura ubuzima abahigwaga muri Jenoside, kandi ubusanzwe amazi ubwayo ari ubuzima.
Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bari kumwe na bagenzi babo bikorera indi mirimo baba mu gihugu cya Sudani y’Epfo bifatanije n’Umuryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Depite Mujawamariya Berthe yibukije abatuye mu kagari ka Nasho, umurenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe ko bakwiye gushyigira gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko igamije guca amacakubiri yatumye habaho Jenoside.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Mali no mu gace ka Abyei muri Sudani, bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitanana abarenga miliyoni.
Abagihakana ko habaye Jenoside bakavuga ko habayeho intambara ngo bagomba kwigira ku mateka y’icyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu hatigeze haba imirwano y’amasasu hagati y’ingabo zari iza Leta muri 1994 n’iza FPR Inkotanyi ariko Abatutsi bari bahatuye bakicwa urwagashinyaguro.
Mu kiganiro yahaye abaturage bo mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma, umukozi w’Akarere ka Huye uyobora serivisi y’ubuyobozi (administation) yabibukije ko nta rwitwazo rwo kuvuga ko abakoroni ni bo batumye Jenoside iba kuko n’ibindi bihugu byakoronijwe ariko ntihabaye Jenoside.
Gahonzire Alphonse bita Sasita warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aratangaza ko abahutu bose atabafata nk’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko harimo bake beza batayijanditsemo ndetse bakagira n’uruhare mu kurokora bamwe mu bahigwaga, hakaba ndetse n’abahasize ubuzima kubera kubahisha.
Ambassaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Ernest Rwamucyo, yashishikarije abitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, kutaba indorerezi cyangwa bantibindeba, ahubwo bakamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Haiti bifatanyije n’abaturage bo muri icyo gihugu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kimwe no mu bindi bice bitandukanye ku isi, Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo bifatanyije n’inshuti mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uwamariya Mediatrice wo mu kagari ka Gikaya mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yisanze asigaranye barumuna be babiri indi miryango ye yarishwe.
Abarokotse Jenoside bo mu Ruhango barashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabarokoye bari bagiye gutsembwa burundu, zikabarokora mu menyo ya rubamba n’ubwo ngo hari abo zasanze bamaze kwica. Aba barokotse baravuga ko ngo nabo biteguye gutanga umusanzu ukwiye wose mu kurinda umutekano w’igihugu cyabo, barwanya (...)
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Madame Mpembyemungu Winnifride, yabwiye abantu bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ko Jenoside yatewe n’ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda kuva 1959 bwigishije amacakubiri, yarugejeje kuri Jenoside muri 1994.
Mu gihe isi yose yibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Abanyarwanda n’inshuti zabo babizirikanye by’umwihariko mu mihango inyuranye yabereye hirya no hino ku isi. Kigali Today irabibagezaho mu ncamake igizwe n’amafoto...
Umuyobozi w’akarere ka Burera, arasaba abaturage bo muri ako karere gukomeza kwima amatwi abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 kuko baba bagamije gusenya ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yihanganishije abakozweho na Jenoside anibutsa ko kwibuka no kunamira abazize Jenoside ari ari ukubaha agaciro bambuwe ubwo bicwaga urw’agashinyaguro kandi yibutsa ko kwibuka ari umuco.
Pariti Emmanuel ufite imyaka 48 wo mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma avuga ko atangazwa n’abantu bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko itabaye cyangwa ko itateguwe kuko we abizi kandi anemera uruhare yabigizemo.
Mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rubavu abaturage bagaragarijwe ko iyo amahanga abishaka yari guhagarika Jenoside ariko kubera kutabyitaho yabaye bayireba bityo bakaba badakwiye kuyiringira ngo azabavana mu bukene.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bo mu karere ka Nyanza basabwe kudaha icyuho umuntu wese waza ashaka kubasubiza mu icuraburindi rya Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda muri Mata 1994.