Gicumbi: Abubatsi b’Amahoro bamufashije gusubirana n’umugore yari yarirukanye amuhoye ubwoko bwe

Umugabo witwa Nshimiyimana Theophile utuye mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi yishimira ko “Abubatsi b’Amahoro” bamufashije gusubirana n’umugore we yari yarirukanye amuhoye ubwoko bwe.

Nshimiyimana avuga ko yashakanye n’umugore we witwa Muhimpundu Jacqueline mu mwaka w’1997 nyuma aza gucengezwamo amatwara na Mama we amumwangisha kuko ari umututsikazi.

Nyuma yo gushaka uwo mugore nyina ngo yamubwiraga ko Abatutsi ari ubwoko bubi kandi umwana wa mbere bamubyarana na musaza wabo.

Nshimiyimana n'umugore we Muhimpundu ubu ngo babanye neza.
Nshimiyimana n’umugore we Muhimpundu ubu ngo babanye neza.

Ngo ajya kwirukana umugore we Nshimiyimana yamushinje amarozi kuko ngo nyina na nyirarumwe be bari bamubwiye ko umugore yamuroze.

Icyo gihe umugore yarahukanye ajya iwabo ajyana n’umwana w’umukobwa bari barabyaranye.

Mama we yahise amushakira undi mugore ariko ngo nyuma yo kurongora uwo mukobwa bamushyingiye ngo ntiyigeze agira amahoro na make. Ngo kubera ukuntu yakundaga umugore we wa mbere yafashe icyemezo cyo kujya kumucyura.

Ageze kwa sebukwe ngo ba nyirasenge b’umugore we bamusabye kuzana ijerekani y’ikigage ayikoreye ku mutwe maze nawe arataha akora ibyo bamubwiye ubundi atahana n’umugore we.

Uyu mugabo yafashe ikemezo cyo kwimuka hafi y’aho nyina atuye kugira ngo bazabashe kugira umutekano hamwe n’umugore we.

Nshimiyimana, Umugore we Muhimpundu ndetse n'imfura yabo.
Nshimiyimana, Umugore we Muhimpundu ndetse n’imfura yabo.

Umugore we Muhimpundu Jacqueline nawe yemeza ko akimara gushakana n’umugabo yahuye n’itotezwa riturutse ku kuba ari umututsikazi yakorerwaga n’abo mu muryango w’umugabo we.

Ngo nyuma yo gucyurwa n’umugabo we bagasubira kubana byabaye ngombwa ko bimuka iruhande rwa nyina w’umugabo bajya gutura bonyine.

Ngo babaye nk’ibicibwa mu muryango ariko nyuma baza kwiyunga biturutse ku “bubatsi b’Amahoro” bakorera mu Karere ka Gicumbi.

Mukansanga Mediatrice uhagarariye itsinda ry’“Abubatsi b’Amahoro” bakorera mu Murenge wa Byumba avuga ko nyuma y’uko Nshimiyimana Theophile abaganirije ku kibazo yahuye nacyo giturutse ku muryango we, batangiye gusura iyi miryango babafasha kongera guhura haba ku ruhande rw’ababyeyi ndetse n’abavandimwe be.

Abubatsi b’amahoro kandi bagiye baganiriza nyina w’uyu mugabo bamwigisha akamaro ko kubana neza n’abana be.

Haje kubaho intambwe yo gusabana imbabazi hagati y’imiryango yose ndetse ubu ngo babanye neza.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka