Mu masaha ya saa 11h kuri uyu wa 21/01/2014 abakozi buwitwa Hakizimana babonye imibiri y’abantu aho barimo bacukura umusingi w’inzu igiye kubakwa batabaza inzego z’umutekano.
Abatuye akarere ka Ruhango by’umwihariko abatuye umurenge wa Kinazi, tariki ya 19/01/2014 nibwo bakiriye urumuri rutazima, bakaba barwakiriye ruturutse mu karere ka Karongi aho rwari rumaze iminsi 3, rukazahava rwerekeza mu karere ka Nyanza.
Ubwo yifatanyaga n’Abanyakarongi kwakira Urumuri rw’ikizere Rutazima muri ako karere, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu n’Amazi, Ing Isumbingabo Emma Françoise, yavuze ko kuganira no kubwizanya ukuri ari yo nzira iboneye izatuma Abanyarwanda bomora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma y’uko Urwibutso rwa Jenoside rwa Buranga mu Karere ka Gakenke rugize ikibazo rugapfupfunukamo amazi bikaba ngombwa ko imibiri y’inzirakarengane za Jenoside 899 icumbikirwa mu nzu iri iruhande, ubuyobozi bw’akarere bwizeza ko izashyirwa mu rwibutso rushya rwatangiwe kubakwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Jean de Dieu Mucyo, avuga ko ahahoze kiliziya ya paruwasi gaturika ya Nyanjye hakwiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nta mananiza abayeho.
Mu mujyi wa Karongi hatangijwe Imurika Ryimukanwa (expo mobile), bise ‘Kubaka Amahoro Nyuma ya Jenoside’ rikaba ryarateguwe na Aegis Trust ku bufatanye bwa IRDP, Radio La Benevolencija na USC Shoah Foundation, ibigo byose bifite aho bihuriye n’ibikorwa byo kubiba amahoro nyuma ya Jenoside.
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama 2014, mu karere ka Kamonyi bakiriye urumuri rw’icyizere, baruhabwa n’abana bo mu karere ka Ngororero, aho rwari rwagejejwe tariki 10.
Haracyari imbogamizi zo kubona amafaranga yo kubaka urwibutso ruzashyingurwamo imibiri irenga 800 yavanywe ahari urwibutso rwa Nyundo rwangijwe n’imvura, kuko ayari yateganyijwe ari macye hashingiye ku nyigo, n’ubwo Diyoseze ya Nyundo yatanze ikibanzo cyo kubakamo.
Ku isaha ya saa cyenda n’iminota itanu, kuri uyu wa 10 Mutarama 2014, nibwo urumuri rutazima rw’icyizere rusesekaye mu ishuri rikuru rya Nyange (Ecole Superieur de Nyange), ruturutse ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Mu gikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere rutazima ruzazengurutswa mu gihugu hose, hamwe no gutangiza imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ba Ministiri Mushikiwabo na Mitali, bibukije amahanga ko agomba kuba maso agashyira imbaraga nyinshi mu gukumira Jenoside.
Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamenyesheje ko ku rwego mpuzamahanga, hatangijwe ibiganiro n’ibikorwa byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi; ariko ko bitagomba kuvugwa ko ari icyunamo cyatangiye, ahubwo ngo hagamijwe ko cyazasanga hari ibikorwa bigaragara.
Abakozi basizaga ikibanza cy’ahagombaga kubakwa amacumbi y’abakobwa mu kigo cya college de Bethel “Aparude,” hagaragaye imibiri y’abantu batanu yari ikiri no mu myambaro bishwe bambaye, ubwo bacukuraga mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 3/1/2014.
Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi bizajyana no gutwara urumuri ruzazenguruka uturere twose tw’u Rwanda, igikorwa kizatangira mu ntangiriro za Mutarama 2014 kugera muri Mata ubwo u Rwanda ruzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.
Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bari bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano baherekejwe na perezida wa Sena, Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo, basuye urwibutso rwa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Imva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 y’i Karubamba mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, yatangiye kwangirika ku buryo hari impungenge ko muri iki gihe cy’imvura amazi yayinjiramo akangiza imibiri isaga ibihumbi umunani iyishyinguyemo.
Urwibutso rwa Jenoside mu karere ka Rubavu rukomeje guhura n’ibibazo byo kubura amafaranga agomba gukoreshwa mu kurwubaka atabonekera igihe bikadindiza ibikorwa.
Abacuruzi bo mu isantere ya Congo Nil iherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, baharanira ko itazongera kubaho.
Ubwo abashoferi batwara abantu bakoresheje imodoka nto mu muhanda Bugarama-Kamembe bibumbiye muri koperative CTVRB bibukaga bagenzi babo bazize Jenoside, bibukije ko abantu bahuje umurimo byakagombye kubabera impamvu yo kugirana urukundo.
Abanyeshuri b’abayobozi mu muryango w’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK),basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye mu karere ka Ngoma ngo nk’urubyiruko birebere amateka yaranze u Rwanda muri Jenoside muri uwo murenge.
Mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’ayahoze ari amakomine yahujwe akaba Akarere ka Gisagara n’abari abakozi b’iyahoze ari Superefegitura ya Gisagara, umuyobozi w’ako karere yashishikarije abarokotse Jenoside gukomeza guharanira kubaho neza.
Ishyirahamwe ry’abamyamakuru b’imikino (AJSPORT) bakoze igikorwa cyo kwibuka abanyamakuru bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uwo muhango wabaye tariki 02/07/2013 i Remera ku kibuga cya FERWAFA.
Buri munyarwanda afite inshingano yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ibyabaye byakorewe Abanyarwanda, bikorwa n’Abanyarwanda ndetse bihagarikwa n’Abanyarwanda.
Ahitwa Kabakobwa haherereye mu Murenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye, hashyinguwe abazize Jenoside yo muri Mata 1994 bagera ku 27020. Iki gikorwa cyabaye ku cyumweru tariki ya 30 Kamena 2013.
Ubwo abacuruzi bo mu karere ka Rusizi bibukaga ku nshuro ya kabiri bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abafashe amagambo hafi ya bose bibanze ku mbaraga abacuruzi bikorera bagaragaje mu gushyigikira Jenoside.
Abagize urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF) mu karere ka Nyanza, ku mugoroba wa tariki 30/06/2013, bibutse abacuruzi 144 bimaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Muri iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 94, hirya no hino mu karere ka Rulindo hakomeje kubera ibikorwa byo kwibuka mu bigo by’amashuri, aho abanyeshuri bigishwa bakanasobanurirwa ibyabaye muri Jenoside.
Umufaransa witwa Jacques Moler wo mu ishyirahamwe ryitwa “La Survie”, yemeza ku mugaragaro ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu biyaga bigari (CEPGL) wibutse ku nshuro ya kabiri abakozi bawo batandatu bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abaturage bahoze batuye mu cyahoze ari Komini Mutura bibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bavuga ko Jenoside yatangiye 1990 hakorwa igeragezwa kugera 1994.