Umuhanzi Munyanshoza arishimira ko yagize uruhare mu gusana imitima y’Abanyarwanda

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne uzwi cyane nka Mibirizi amaze imyaka 20 ahanga indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo arishimira ko izo ndirimbo zagize uruhare mu gusana imitima y’Abanyarwanda muri rusange n’abarokotse Jenoside by’umwihariko bakongera kugira icyizere cyo kubaho.

Munyanshoza wahanze indirimbo nyinshi zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nka Mibirizi, Nyanza, Mfura zo ku Mugote n’izindi avuga ko yishimira aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka isaga 20 Jenoside ihagaritswe.

Indirimbo yahanze zikunze kuba zivuga abantu bazwi bishwe muri Jenoside mu gace runaka n’amateka yaho yihariye avuga ko zigaragaza ukuri kuri Jenoside yakozwe hirya no hino mu gihugu.

Uyu muhanzi ashimangira kandi ko Jenoside yagize ingaruka ku Banyarwanda bose, buri wese agomba guharanira ko itazongeraho kubaho ukundi.

Agira ati “ Ibyago byagwiririye Abanyarwanda (Jenoside yakorewe Abatutsi) twakuyemo isomo rikomeye bigomba kuduha imbaraga kugira ngo turwanye ikibi kuko ntekereza ko nta Munyarwanda bitakozeho…niba byaratugizeho ingaruka buri wese agomba kugira uruhare….”

Munyanshoza yishimira ko yatanze umusanzu mu gusana imitima y'Abanyarwanda.
Munyanshoza yishimira ko yatanze umusanzu mu gusana imitima y’Abanyarwanda.

Kuva mu 1995 ni bwo umuhanzi Munyanshoza yatangiye guhanga indirimbo zo kwibuka, indirimbo “Mibiriza” iri mu za mbere yahereyeho ivuga amateka ya Jenoside yakozwe mu cyahoze ari Umujyi wa Kamembe ku musozi wa Mibirizi ubu ni mu Mujyi wa Rusizi. Iyi ndirimbo yimwitiriwe by’umwihariko ivuga n’abo mu muryango biciwe aho.

Abahanga mu by’ubuhanzi bemeza ko n’abandi bahanga indirimbo zo kwibuka Jenoside bakurikiza injyana ye.

Nubwo Munyanshoza azwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka, asanzwe kandi ahanga indirimbo zitanga ubutumwa butandukanye, akemeza ko atazabihagarika.

Yongeraho ko, ubu ari umwe mu babyukije itsinda “Impala” ryakunzwe cyane n’Abanyarwanda benshi mu myaka yo ha mbere ricuranga hirya no hino mu gihugu.

Mu butumwa atanga muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside, akangurira Abanyarwanda bose kwegera abarokotse Jenoside muri iki gihe cyo kwibuka bakabahumuriza ntibumve bari bonyine kandi bakarwanya abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ngo baracyari benshi kandi bafite imbaraga.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turagushimira cyane muvandimwe wacu Mibirizi.
Ibihangano byawe byadufashije muri byinshi.
Imana iguhe umugisha.
Komera dukomerane.

Dieudonné MUJYAMBERE yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Mibirizi si umusozi wa Kamembe cg w’Umujyi wa Rusizi ahubwo ni ahantu habarizwaga mu yahoze ari Komini Cyimbogo, hakaba hafite amateka yihariye kuko hari Paruwase Gatolika iri mu za mbere zashinzwe mu Rwanda, ibitaro bikomeye (mu gihe cyabyo), n’ibindi bintu byinshi byaharangaga, bimwe bigihari n’ubu

Coco yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ibi nukuri rwose. Abiyita abahanzi bose iyo bageze kundirimbo zo kwibuka bigana injyana ya Mibirizi; bivuzengo uramutse ufashe indi njyana ntitwakunvako arizo kwibuka. Ubwo rero bamukurire ingofero kandi bamuhe ishimwe ko yabigishije ubwenge kandi batishyuye

Nzibaza yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ndamwemera kbs. Ahubwo akwiye akantu kuko hari aho indirimbo ze zadukuye naho zatugejeje mu ISANAMITIMA.IMANA imuhe umugisha

Mamy yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka